Meddy uherutse gushyira hanze indirimbo igakundwa cyane yateguje abakunzi be ikintu gikomeye

Ku wa 15 Mutarama 2024 nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yongeye gushyira hanze indirimbo nyuma y’umwaka nta ndirimbo nshya ahaye abakunzi be. Ni indirimbo yise ‘Niyo Ndirimbo’ yafatanyije na Adrien Misigaro agaruka ku nzira yatangiye yo kwamamaza ingoma y’Imana akavuga uburyo Imana yamuhinduriye ubuzima ubu yuzuye amavuta.

Uyu muhanzi yasangije abantu ubutumwa bukomeye avuga ko ari umuhamya wo kuvuga uko Imana yamuhinduriye ubuzima, ibi bigakomeza gushimangira ko uyu muhanzi yasezeye ku muziki w’Isi akaba amze kwinjira byimbitse mu muziki wo kuryamya no guhimbaza Imana.

Mu mashusho uyu muhanzi yashyize hanze mbere y’uko asohora iyi ndirimbo, yagaragaje ko abantu benshi bategereje iki gihangano ndetse bafite amatsiko menshi yo kubona Meddy yongera kuririmba indirimbo yo Kuramya no guhimbaza Imana. Kuri aya mashusho yarengejeho amagambo agira ati “Bazavuga ngo ubwo Meddy ari hano, Yesu turi kumwe.” Asa n’ushimangira kuba ayobotse umuziki wo guhimbaza Imana.

Meddy yakomeje aha ubutumwa abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuko yakomeje agira ati “Namwe mutinyuke kwamamaza inkuru nziza, muhagararire Yesu hano ku Isi.” Meddy yakomeje agaragaza ko hari abamaze guhinduka kuko igihe cy’ubutsinzi cyegereje.

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda yakomeje avuga ko abantu bose babishaka bagarukira Imana kuko kugeza ubu ntacyo Isi irabona asaba abantu kuzirikana amagambo avuga. Mu ndirimbo aherutse gushyira hanze agenda avuga ko nta rukundo rwaruta urwo Imana idukunda, ndetse bivugwa ko nta gihindutse Meddy agiye gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Blessed.’

Inkuru Wasoma:  Wa mugabo wishe umugore we amuciye umutwe yaburanye atanga impamvu yatumye abikora umwunganira mu mategeko asaba urukiko ikintu gikomeye

Inkuru Wasoma:  Insanganya zabaye ku banyamakuru babiri b’abanyarwanda mu gitaramo cya The Ben i Burundi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved