banner

Meddy yahishyuye impamvu atitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela, Byinshi byaranze ubukwe bwabo (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu habaye birori byo gusezerana imbere y’Imana n’itorero kuri The Ben na Pamela, maze ibirori bikomereza muri Kigali Convention Center, aho hari hategerejwe abahanzi bafite amazina akomeye nyamara Meddy na Diamond Platnumz ntibaboneka bityo bamugenera ubutumwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Meddy usanzwe ufatwa nk’umuvandiwe wa The Ben yagize inzitizi bituma atitabira ubukwe bwa mugenzi we The Ben, ariko aza kugenera ubutumwa uyu muryango mushya. Meddy yatanze ubutumwa abinyujije mu mashusho avuga ko bitamukundiye kuhagera kubera impamvu zitandukanye.

Meddy yagize ati “Akazi n’ibindi bitandukanye nibyo byatumye ntaboneka. The Ben na Pamela turabashyigikiye, mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi mu rugo rwanyu, Imana izabahe umugisha.” Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz na we yifurije aba urugo rwiza ndetse abifuriza no kwibaruka.

Inkuru Wasoma:  Umugore uvugwaho imyitwarire idahwitse basanze iwe hapfiriye umuntu

Ibi birori byasusurukijwe mu buryo bwa Kinyarwanda aho Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira abageni n’abashyitsi. Muri ibi birori abahanzi barimo Chriss Eazy, Shemi na Okkam batunguye The Ben na Pamela babaririmbira indirimbo ya The Ben imaze imyaka 13 igiye hanze ‘Rahira’ maze bishimisha abantu benshi cyane.

Ibirori byo kwakira abatumiwe byaranzwe no gutanga impano no kubyina cyane dore ko hari abahanzi benshi. Umubyeyi wa Mama wa Pamela yasabye The Ben na Pamela kumufata nka mama wabo aho kumufata nka nyirabukwe, ndetse mu gihe cy’impano abaha Bibiliya, abifuriza kuzabona ijuru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved