Umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy yataramanye n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bateraniye mu gitaramo cy’amasengesho ’USRCA Prayer Breakfast, cyo gusoza igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ cyabereye i Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika.

 

 

Ni amasengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025. Yafunguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza, ryaririmbye ibihangano bitandukanye byafashije benshi kwinjira mu mwuka wo kwegerana n’Imana.

 

Meddy wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro agaragaza ko yishimiye kuba ari kuririmbira Imana muri iki gihe, avuga ko rwari urugendo rurerure kuri we.

Ati “Ndishimye kuba ndi hano uyu munsi ni iby’icyubahiro. Rwari urugendo rurerure kuri njye mu buzima bwanjye, ku bazi inkuru yanjye. Ntabwo bisanzwe kuba ngiye kuvuga rya Yesu mu ruhame, Imana ishimwe. Niba uzi indirimbo uririmbane nanjye. Uyu ni umwanya wo kuramya, mureke tugendane.”

 

Yashimiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza washinze Zion Temple, avuga ko ariho ibintu byose byerekeye umuhamagaro we byatangiriye.

Ati “Muntu w’Imana[Apôtre Dr. Paul Gitwaza] warakoze cyane. Nakuriye muri Zion Temple, ikintu cyose cyahinduye ubuzima bwanjye cyatangiriye hariya. Tugiye gutangira kuramya Imana, ariko ntabwo nshaka ko abantu bakonja.”

 

Yahise yanzika n’indirimbo zirimo “Ntacyo Nzaba”, “Holy Spirit” na “Niyo Ndirimbo” ndetse n’izindi zagiye zimenyekana mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye zirimo “Arampagije Yesu”, “Reka Tugutambire Mana’’, “Uri Imana Mana”, “Uwo Mwami ari mu Mutima’’ na “Sinzava Aho Uri’’ ya Kingdom of God Ministry.

 

Uyu muhanzi agiye kuririmba indirimbo yise “Ungirira Ubuntu” yabanje kuvuga ko ari indirimbo yanditse yiga mu mashuri yisumbuye, ariko atazi ko hari izindi azakora nkayo.

 

Ati “Hari indirimbo nanditse kera niga mu mashuri yisumbuye yari indirimbo ihimbaza Imana. Ntabwo nari nziko nzagera hano, nari nziko nzayandika ari imwe gusa, none nongeye kwisanga hano. Igihugu cyacu Imana yatugiriye ubuntu, yaduhaye abayobozi beza, iduha abakozi b’Imana bakomeye niyo mpamvu igihugu cy’u Rwanda kigeze hano uyu munsi.”

 

 

Uyu muhanzi yasoje ashishikariza urubyiruko rwari rwitabiriye kutazibagirwa Imana mu byo rukora byose.

Nyuma yo kuririmba, Apôtre Dr. Paul Gitwaza niwe wafashe umwanya abwiriza abari bitabiriye. Yavuze ijambo ry’Imana rifite umutwe ugira uti “Uruhare rwo kwizera mu kubaka igihugu.”