Yesu yatoranyije mu bigishwa be abantu 12 abita intumwa kugirango bazasigare bakora umurimo, abaha ubutware, intego yariyo kwigisha abantu ko ubwami bwo mu ijuru buri hafi, abaha ubutware bwo gukiza abarwayi,kuzura abapfuye,gukiza ababembe no kwirukana abadayimoni. mu myaka itatu yamaze ku isi agaragara n’amaso y’umubiri.
Bibiliya ivugako Yesu yamaranye n’intumwa ikindi gihe kingana n’iminsi mirongo ine nyuma yo kuzuka abigisha iby’ubwami bw’Imana (ibyakoz 1:3). Bibiliya iravuga ngo Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, kuko byanditswe ngo“Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”
Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu? Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa. 1 Abakorinto 1:18-21.
UKU NIKO INTUMWA ZA YESU UKO ARI 12 ZARANGIJE URUGENDO
SIMONI PETERO: uyu yari umuvandimwe wa andereya arazwi, uyu niwe wambere wasubije Yesu ko ari umwana w’Imana ikindi azwiho niwe washatse kurwanira Yesu akaba yaranaciye ugutwi umusirikare umwe muri baje gufata Yesu,nyamara kandi ni nawe waje kwihakana Yesu gatatu yikurikiranyije, nyuma yaje kwegurirwa kuyobora intumwa.
Yari uw’i Betisida h’i Galileya yabambwe ku musaraba acuritse kuko yanze kubambwa nk’Umwami we Yesu abasaba ko bamubamba bamucuritse. yaguye i Roma ho mu Butaliyani mu kwezi kwa 6 hagati ya 67 na 68. Abanyamateka bavuga ko ashobora kuba yarapfiriye igihe kimwe na Pawulo kuko ari nabo bashinze itorero I Roma kandi bose biciwe I Roma. (Johani 21:18-19).
ANDEREYA: Uyu ni umwe muri ba bandi 2 bumvise Yohana umubatiza avugako abonye Yesu ako kanya bagahita bamukurikira (Yohana1:37). Andereya yakurikiye Yesu ndetse amusabako yamubwiraho acumbitse, akaba yaraje azaniye umuvandimwe we Simoni inkuru nziza yuko babonye Mesiya aramujyana aramumwereka. Yiciwe mu Bugereki aho yabwirizaga ubutumwa bwiza.
Taliki ya 28 Ugushyingo mu mwaka wa 69 nibwo Andereya Yabambwe kandi ngo yarabyishimiye yabambwe ku musaraba udateye nk’iyindi kuko wari ufite ishusho y’inyuguti ya (X) wari uberamye bene iyo misaraba yaramwitiriwe mu gifaransa bayita (croix de saint’Andre).(x-shaped cross) yamaze iminsi ibiri aziritse atarapfa ahubwo abwiriza abaje kumushungera bose, bamaze kuba benshi basabako ahamburwa ku musaraba babikora asigaranye akuka gakeya ahita apfa.
YAKOBO: (mukuru): Yakobo we yarazi kwigisha cyane we n’umuvandimwe we Yohana bitwaga abana b’inkuba akaba ari bene Zebedayo, Yishwe na Herode amuciye igihanga, hari muri 44, uyu yapfuye ari uwa kabiri nyuma y’urupfu rwa Sitefano. (Ibyakozwe 12:2).
FILIPO: yari uw’I betsayida, uyu niwe wasabye Yesu ko yabereka Data wa twese.Yabambwe ku giti ahitwa i Hierapolis muri Turukiya Akaba yarapfuye muri 54. (Johani 14:9).
BARUTOROMAYO: Yari mu bantu bavugagako I Nazareti nta kiza cyahaturuka, nyuma akaba ari nawe wambere wabwiye Kirisito ko ari umwana w’Imana ubwo Yesu yamaraga kumubwirako yamubonye ari munsi y’umutini, Filipo ataramuhamagara(Yohana 1:49). Bivugwa ko bamushishuyeho uruhu ari muzima ubwo bari basanze avuga ubutumwa bwiza, bamaze kumuvanaho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa. Yapfuye muri 70.
MATAYO: Uyu yahoze akora akazi ko gusoresha, Niwe bitaga Lewi; akaba yaranditse ubutumwa bwiza mbere y’imyaka 10 y’urupfu rwe. yapfuye asogoswe, amakuru avuga ko yapfiriye muri Etiyopiya, hagati y’umwaka wa 60-70 nyuma y’urupfu rwa Yesu.
THOMAS: Uyu azwi cyane nk’intumwa ihakana kuberako bagenzi be bamubwiyeko babonye Yesu ntiyabyemera kera abanje kumukoraho akabona n’inkovu zimisumari mubiganza bya Yesu Kristo (Yohana 20:25). Yicishijwe amacumu avuye kuvuga ubutumwa mu buhinde no mu bu Peresi (Iran y’ubu mu mwaka wa 70. mu Ubuhinde umusozi bamwiciyeho barawumwitiriye (witwa St-Thomas)
TADEYO (undi Yuda):Uyu niwe wigeze kubaza Yesu Impamvu yaragiye kubiyereka ariko ntiyereke ab’isi (Yohana 14:22). Baramukubise kugera apfuye aho yavugiraga ubutumwa i Mesopotamia, mu mwaka wa 72.
YAKOBO (mutoya): Uyu niwe wariwaratorewe kuyobora urusengero I Yerusaremu nyumay’urupfu rwa Yesu. Akaba yarapfuye ahanuwe ku gasongero ku rusengero. Umwaka yapfuyemo ntugaragara mu mateka amuvugaho.
SIMONI ZEROTE: uyu amaze kubonako Yesu azutse yagize ishyaka ryo kubwiriza ubutumwa bwiza, akaba yarageze mu bihugu bitandukanye: Egypt, Cyrene, Africa, Mauritania, Britain, Lybia, and Persia . Akaba yariciwe mu gihugu cya Siriya, bamubambye mu mwaka 74
MATIYASI : uyu niwe wasimbuye Yuda wagambaniye Yesu (yapfuye yiyahuye) ibyakozw 1:26. Hari abavugako yaje kuzuza ubuhanuzi buboneka muri Zaburi 109:8,Matiyasi Bamuteye amabuye hanyuma bamuca igihanga mu mwaka 70.
YOHANA: uyu niwe wenyine mu ntumwa 12 wapfuye urw’ikirago, bakaba baragerageje kumwica biranga ubwo Bamucaniraga mu ngunguru y’amavuta babonye adapfuye bajya kumuta ku kirwa cya Patimosi hari ku ngoma y’umwami Domitian, kuri icyo kirwa niho yandikiye igitabo cy’Ibyahishuwe kugeza ubwo yagaruwe muri Efeso aho yandikiye inzandiko 3 za Yohana, akaba yarapfuye muri 95.
Izi nizo ntumwa za mbere zabayeho kandi akarusho zo zifite kurusha izindi ntumwa ni uko zo zibaniye na Yesu imbonankubone. Ibi bitwigisha ko uwamenye KristoYesu aba ari kurugamba nkuko Yobu yabivuze ngo iyo umuntu ari mu Isi n’umubiri aba afashe igihe mu ntambara. Bityo rero mukomere kandi mukomezanye kuko urugamba rurakomeje.
Ni koko iyi nzira irafunganye ariko tugomba kuyinyuramo nkuko twabyiyemeje. Isi izakurwaho niyo mpamvu rero ibyo tuhakorera bikwiriye kuba byiza, twitegurako igihe kimwe tuzacirwa imanza kubyo twakoze. Duharanire guha ubuzima bwacu Imana no kuyikorera kugira ngo umunsi yaduhamagaye tutazakorwa n’isoni. Nubwo dupanga imishinga yacu nkabazabaho imyaka igihumbi ariko dukwiye guhora twiteguye tugakorera Imana nkabazapfa ejo. source: iyobokamana.
Inzira y’urugendo rwa Yesu/Yezu ku Isi n’uko yayivuyeho ntibivugwaho rumwe