Menya byinshi ku bagore binjiza akayabo binyuze mu mwuga wo kuririra abapfuye.

Ndabizi ushatse gusoma iyi nkuru kubera ko utunguwe n’umutwe wayo, uri kwibaza niba koko bibaho, ndetse wibajije aho ariho gusa nkumaze impungenge ni uko aribyo koko ko hari abagore babigize umwuga kuririra abantu bapfuye kandi bikaba binabatunze. Mu buzima busanzwe buri muntu wese aba afite umurimo akora kandi umwinjiriza amafaranga atuma yishyura inzu, kwishura amashuri, n’ibindi bintu byinshi nkenerwa mu buzima bwa muntu.  Imwe mu myitwarire y’abasore (abagabo) ikurura igitsinagore.

Hari abinjirizwa amafaranga bitewe nuko hari umuntu wapfuye nk’abacukura imva, abagurisha amasanduku n’ibindi. Biramutse bibaye ko nta muntu uzongera gupfa, wakumva benshi bibaza ku bantu bacuruza amasanduku, abacukura imva, abacuruza indabo ariko ntiwakibuka ko mu gihugu cya Cote d’ivoire hari abagore batunzwe no gukora akazi ko kuririra abapfuye aho bavuga ko bibatunze kandi babayeho neza.

Umwe mu bagore baganiriye na France24, yavuze ko uyu mwuga wo kuririra abapfuye bamaze igihe bawukora,kandi ukaba ubatunze akaba ariho akura amafaranga yo kwishyura inzu ndetse n’amafaranga y’ishuri ibi kandi ngo babikora batazi n’uwapfuye mbese ni akazi mu kandi. Uyu mugore uzwi ku mazina ya Amina yavuzeko mu kazi kaburi munsi bakora imyitozo yo kurira ndetse bakanategura n’indirimbo bazaririmba mu gihe cyo guherekeza nyakwigendera.

Inkuru Wasoma:  Wari uzi ko 15% by'abana baba atari ab'abagabo ba ba nyina?

Yagize ati “twishakamo amarira tukivuruguta mu ivu kandi bikemera kabone n’ubwo benshi muri ba nyakwigendera tuba tutabazi,ariko ibi byose tubihuza n’umuco w’igihugu cyacu aho kuririra uwapfuye ari ihame.” Uyu mutegarugori Amina asoza avuga ko iyo mpano yo kurira ari umurage basigiwe n’abakurambere babo,bo mu bwoko bw’aba ” Bétés ” bigenda bihererekanywa n’abakobwa babo. Umuhango wo gushyingura umwe bawuhemberwa amadorali y’amerika ahwanye na 400$ angana n’ibihumbi magana ane by’amanyarwanda dore ko ngo banafite amakorali yabo babarizwamo. src: byoseonline

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved