Ku wa 20 Mutarama 2024 ni bwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari dutandukanye tugize Akarere ka Musanze bahawe moto nshya zizajya ziborohereza ingendo mu kazi kabo ka buri munsi maze basabwa kudasubira inyuma mu mihigo cyane bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Aba bayobozi bahawe moto zo kubafasha koroshya urugendo mu gukemura ibibazo by’abaturage nabo bahize ko bagomba kunoza akazi kabo neza bita ku gukemura ibibazo by’abaturage babasanze mu ngo zabo ndetse nta rugendo rw’imisozi bikanga.
Niyoyita Ally umwe muri abo bayobozi, bashimiye Perezida Paul Kagame wumvise ibyifuzo ndetse n’ibitekerezo byabo, bamusezeranya kuzifatanya na we mu gushyira umuturage ku isonga bakemura buri kibazo. Ati “Mbere na mbere turashimira Umukuru w’Igihugu uburyo atwitaho, iyi ni intangiriro y’uko twabaho neza dufasha abaturage mu nshingano twahawe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yasabye abaturage gukemura ibibazo by’abaturage ibyo ari byo byose ndetse bagakora cyane bakihutisha imihigo bahize. Ati “Tugomba gushimira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buhora butwereka ko aho twerekeza ari heza, bigomba kudufasha kwesa imihigo tubifata nk’igihango tugiranye, tukerekana impinduka.”
Iki gikorwa kigitangira Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe izi moto zizabafasha no kugenda mu misozi bagera kuri 42, abandi 26 basigaye nabo bazahita bazihabwa, zikaba zari zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700, bakazazishyura mu gihe kingana n’imyaka itanu.