Mu midigudu 586 igize Akarere ka Rusizi gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba harimo umwe udafite umuturage n’umwe uwutuyemo kubera ko imiterere yawo yatumye abaturage bose bari bawutuyemo bawimukamo. Ni Umudugudu wa Nyange wo mu Kagari ka Biguhu mu Murenge wa Rwimbogo. Kuri ubu ugizwe n’imirima abaturage bahingamo imyaka itandukanye yiganjemo urutoki, ibijumba n’imyumbati. Umugabo yishe umugore we amujijije ko yaretse umwana wabo agakinisha ikibiriti kikangirika
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo,Sindayiheba Aphrodice yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu Mudugudu ukibarwa mu igize Akagari ka Biguhu nubwo nta muturage n’umwe uwutuyemo. Ati “Uwo Mudugudu ubaho; wahoze utuyemo abaturage ariko ari mu manegeka, noheho kubera gahunda ya Leta yo gushishikariza abaturage gutura aheza hasigara imirima gusa abaturage barimutse bose”.
Gitifu Sindayiheba avuga ko mu rwego rw’ubutegetsi uyu Mudugudu ukibarwa n’ubwo nta baturage bawutuyemo. Ati “Abahimutse batuye mu yindi Midugudu y’Akagari ka Biguhu no mu tundi tugari dutandukanye”. Abahoze batuye muri uyu Mudugudu bashima ubuyobozi bwarebye kure. Abaturage bahoze batuye mu Mudugudu wa Nyange bavuga ko iyo ubuyobozi butareba kure ngo buhabimure ubu baba baramaze kuhatikirira kuko nyuma yo kuhabimura hakomeje kwibasirwa n’inkangu mu buryo bukabije.
Antoinnette Nyirandibwami w’imyaka 70 wahimutse nyuma y’imyaka isaga 40 avuga ko nyuma yo kwimuka ari bwo yamenye ko ari mu manegeka. Ati “Kuva nashaka nari ntarabona hatenguka ariko tuhavuye haratengutse ni cyo cyatumye tumenya ko ari mu manegeka. Twese twarahimutse nta n’umwe ugihari”. Muragijemariya Judith avuga ko kuhimuka byatabaye ubuzima bwabo kuko iyo hatenguka bagihari bamwe muri bo bashoboraga kuhasiga ubuzima.
Ati “Twarahimutse tujya ahari iterambere, twumva ko nta kibazo kindi nubwo turya tumeze nk’abavuye guhaha”. Ildephonse Rushinga, ashimira Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu akavuga ko yatabaye ubuzima bw’abaturage bari batuye mu manegeka.
Ati “Njye ntabwo ntuye mu manegeka ariko nashishikariza abakiyatuyemo kuyavamo bakegera abandi mu midugudu ahari amashanyarazi n’amazi”. Mu gihe politiki yo gutuza abaturage mu midugudu yashyirwa mu bikorwa neza byafasha Abanyarwanda kwegerezwa ibikorwaremezo by’ibanze, gukoresha neza ubutaka harengerwa ibidukikije no koroshya ubukangurambaga no kwicungira umutekano.