Menya byinshi ku ndirimbo ya Hip hop yavugishije benshi “Inzu ikomeye” ya korari Umucyo.

Mu 2022 abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho ya korali Umucyo yo muri ADEPR Butama mu karere ka Kirehe iririmba indirimbo yitwa ‘Inzu ikomeye’ iterwa n’umubyeyi uririmba arapa mu njyana ya Hip-hop ibintu bitamenyerewe ku makorali. Iyi indirimbo yatunguye abayibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi ntibamenye inkomoko yayo n’aho iyi korali yakuye iyi nganzo.  Ama G the Black agaragaye nk’umubeshyi ubwo yavugaga ko ari kumwe n’umugore we Uwase akamuvuguruza.

Aba baririmbyi baririmba bavuga ko inzu ikomeye yubakwa ku rutare (kwishingikiriza ku Mana) bagaruka ku mugabo bise Ntabwenge (utishingikiriza ku Mana) wubatse inzu mu gishanga, imvura iguye irahirima. Bagereranya ibyakozwe na Ntabwenge n’ibikorwa by’abatarakira agakiza, bagira bati “Wubatse hehe muntu utwumva? imvura izagwa”.

Umubyeyi ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ayoboye bagenzi be yitwa Nyirambabazi Alphonsine ni umubyeyi w’abana batanu, umukuru muri bo afite imyaka 22. Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mubyeyi yatangaje ko asanzwe afite indirimbo enye ziri mu njyana ya Hip-hop zimaze imyaka 11, kuririmba iyi njyana avuga ko ari ibintu byamujemo ari guhanga indirimbo abona ariyo nzira yamufasha kugeza ubutumwa bwe ku rubyiruko.

Ati “Guhanga kuriya ni ibintu binzamo gutyo gusa, si ibintu navuga ko nigiye kuri runaka, ni ubushake bw’Imana, ni ko kuri nakubwira.” “Ntabwo nsanzwe numva radiyo ngo mbe narabyumvise ahandi dore ko ntaniyo ngira, yewe n’iyi ndirimbo twakoze sindayibona ku mashusho.” “Iriya ndirimbo njyewe njya kuyihanga, numva ari injyana urubyiruko rwakunda noneho mu buryo bwo kubiyegereza ni ko kuyifashisha ngamije kubabwira ko bakwiye kubaka ku rutare bakirinda iraha ribarangaza.”

Avuga ko ‘Inzu ikomeye’ yasohotse iri kumwe n’izindi ndirimbo enye nazo zikozwe mu njyana ya Hip-hop kuri album y’indirimbo 12 korali Umucyo yakoze mu 2012. “Iriya ndirimbo kugira ngo isohoke nuko twagiye kuririmba ahantu mu giterane i Kigali ahitwa Rukiri II abantu barishima cyane tubona byakwiye ahantu hose duhitamo kuyisohora.” Nyirambabazi avuga ko mu itorero ryabo muri ADEPR Butama izi ndirimbo basanzwe bazimenyereye cyane, akaba atiyumvisha impamvu bamwe byabatunguye.

Inkuru Wasoma:  KNC yavuze amahitamo ye ndakuka kuri Bruce Melodie na The Ben baramutse bahanganye

Ati “Ibi ni ibisanzwe hano abantu bamaze kubimenyera bimaze igihe kinini pe, dusanzwe tuziririmba, sinzi impamvu mwe byabatunguye.” Nyirambabazi Alphonsine avuga ko bakimenya ko indirimbo yasakaye hirya no hino muri korali bagize ubwoba bibaza uko bizagenda gusa ubuyobozi bw’itorero bwabahumurije bubabwira ko nta kibazo gihari. Uyu mubyeyi avuga ko atari Rap gusa akora ahubwo asanzwe afite n’izindi yanditse nubwo ubushobozi bumubana buke ntabone uko azijyana muri studio.

Nyirambabazi Alphonsine yakuriye muri korali yinjiyemo akibatwiza mu 1985, mu buzima busanzwe ni umuhinzi mu karere ka Kirehe hafi y’umupaka wa Rusumo. Rev. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, mu 2022 yatangarije abanyamakuru ko injyana ya Hip-hop atari ikibazo mu itorero. Ati “Ntabwo navuga ngo uyu mwanya Hip-hop muri ADEPR ntabwo zemewe, abakristo bakwiriye gusobanukirwa ibituma indirimbo iba nziza cyangwa mbi, iri torero rimaze imyaka 82, rimwe na rimwe hari ibiba bikwiye guhinduka.”

Iyi korali Umucyo yakoze ‘Inzu Ikomeye’ igizwe n’abaririmbyi 120 isanzwe ifite indirimbo enye ziri mu njyana ya Hip-hop zirimo “Irinde ishyari”, “Wagize amahirwe uracyariho”, “Ibyishimo by’umubibyi ntabwo ari umushike” na “Inzu ikomeye”. Amashusho y’iyi ndirimbo ’Inzu ikomeye’ yakozwe na kizigenza Karenzo pro, mu gihe amajwi yayo yakozwe na Producer Leopold.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved