Menya byinshi ku nkuru y’akanyamuneza iri kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sport

Nyuma y’uko imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League igarutse, ikipe ya Rayon Sports igatangira itsindwa na Gasogi United ibitego 2-1, abakinnyi bayo bo muri Uganda itari ifite muri uyu mukino, bamaze kugaruka.

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United, uri mu yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona cyo kwishyura, warangiye iyi kipe isanzwe ifite abafana benshi, itsinzwe ibitego 2-1. Gutsindwa kw’iyi kipe byababaje abafana benshi kugeza ubwo bamwe bananiwe no kwihangana, bakarira amarira agashoka ubwo bari bari muri Sitade bamaze kwirebera ikipe yabo itsindwa.

Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yakinnye idafite abakinnyi bayo bari mu nkingi za mwamba bakomoka muri Uganda, nka Joachiam Ojera, Tamaale na Charles Baale kuko bose bari bataragaruka mu Rwanda nyuma yo kujya mu Gihugu cyabo kwizihiza ibiruhuko by’iminsi mikuru.

Inkuru Wasoma:  Bénin yaciwe amande nyuma y’amakosa yakoreye mu mukino w’Amavubi

Hari amakuru avuga ko aba bakinnyi bari baranze gufata telefone zabo kuko bari bararengeje iminsi y’ikiruhuko, amakuru ahari ubu aremeza ko bamaze kugaruka mu Rwanda gufasha ikipe yabo mu mikino yo kwishyura. Kandi ngo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 aba bakinnyi bahuye n’ubuyobozi bwikipe yabo, bemeza ko bazafatirwa ibihano ariko bagakomeza kuyikinira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved