Mu magambo avugwa hanze y’idini ya Islam, abantu usanga batavuga rumwe ku mpamvu ituma abayoboke b’iri dini batarya inyama z’ingurube, Abanyarwanda mu buryo bwa gisizi bise indyoheshabirayi. Bamwe bavuga ko abayisilamu batarya ingurube ku bw’umwanda wayo bijyanye n’uko isa no kuba irya imyanda itibagiwe n’uwayo bwite, hari kandi n’abihandagaza bakavuga ko iri tungo ryorowe n’abenshi mu Rwangda ngo ryaba ryarazikuye umutwe w’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) maze ngo ikawurya gusa izi mpande zombi nta gihamya zigaragaza ku byo zivuga.
Korowani ivuga iki ku kurya inyama z’ingurube? Mu gitabo cya Korowani ntagatifu, Imana mu mirongo myinshi yaziririje kurya inyama z’ingurube. Hari nk’aho Imana igira iti” Mu by’ukuri ntiyabaziririje kurya [inyama] uretse [iziba ari amaraso, inyama y’ingurube n’icyabazwe mu izina ritari iry’Imana. Ariko uzaba adafite uko yabigenza by’amaburakindi [akarya ibi], atabitewe no gutandukira cyangwa ngo arengere, nta cyaha kimubarwaho. Mu by’ukuri Imana irahebuje mu kubabarira abantu ho ibyaha byabo, kandi ihebuje mu kugira impuhwe”. Korowani 2: 173
Imana irongera iti” Mwaziririjwe [inyamaswa n’amatungo] byipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, iyabazwe ikavugirwaho izina ry’ikindi kitari Imana,iyapfuye kubera kunigwa, iyapfuye kubera gukubitwa, iyapfuye kubera guhanuka, iyishwe no gucumitwa ihembe [n’irindi tungo], n’iryariwe n’indi nyamaswa [rigapfa] kereka mufatiranye [ritarapfa] mukaribaga [bijyanye n’amategeko]…”. Kor’ani 5: 3
Hari n’ahandi muri Korowani ntagatifu Imana igira iti”Babwire uti: Mu byo nahishuriwe byose ntacyo mbona kibujijwe k’umuntu uzakirya uretse kuba ari icyipfushije cyangwa amaraso yamenwe, cyangwa inyama y’ingurube. Mu by’ukuri ibi byose ni umwanda; cyangwa icyo uwakibaze aba yarenze ku itegeko ry’Imana akacyaturiraho irindi zina ritari irya Allâh. Uzugarizwa n’amaburakindi [bikaba ngombwa ko yarya ibi bintu] atabitewe no kwigomeka, [nta cyaha azabarwaho].
Mu by’ukuri Allâh Umugenga wawe ni Uhebuje mu guhanagura ibyaha, Nyir’ubuntu bwose.” Korowani 6: 14. Imirongo ya Korowani ntagatifu nka 2:173 na 6:14, Imana igaragaza ibihe by’umwihariko abayisilamu bashobora kuba baryamo ingurube ntibabarweho icyaha bitewe n’ibihe by’amage barimo nko kubihatirwa cyangwa inzara ikabije yabyara urupfu.
Bibiliya yo ivuga iki ku nyama z’ingurube? Uretse abayisilamu hari n’abayoboke b’amadini ya gikirisitu atarya inyama z’ingurube.Ese bo bashingira kuki? Bamwe mu bakirisitu batarya inyama z’ingurube bashingira kuri Bibiliya mu nyandiko ziboneka mu isezerano ryayo rya kera aho Abisirayeli babuzwaga kurya inyamaswa zituza ndetse hakaba n’abagendera ku nkuru iboneka muri Bibiliya aho Yesu yakijije umuntu warufite amadayimoni maze akayohereza mu mugana w’ingurube zose zikarohama mu nyanja.
Ibi bigaragara muri Bibiliya 5:11-13 hagira hati: “Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha nuko[abadayimoni] baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zisuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri.
Muri kindi gitabo cy’Abakewi 11:7 haragira hati” N’ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe.No mu gitabo cy’Ivugururamategeko 14:8 hagira hati”N’ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho.”
Kuba ingurube irangwa n’umwanda no kurya amoko yose y’umwanda na byo ku bakirisitu bisa na satani cyangwa umunyabyaha. Abahanga mu by’inyama bemeza ko indyoheshabirayi ariyo iryoha kurusha izindi nyama dore ko inabasha gukorwamo sosiso z’amoko yose, zigakundwa cyane cyane n’abanyaburayi n’ahandi mu bihugu byateye imbere.
Ubuhanga n’ubuvuzi bivuga iki ku nyama y’ingurube? Dr. Mohammed Nizar Adakkr mu bushakashatsi yakoze, avuga ko ingurube ari inyamaswa zirya ibimera, zikarya n’inyamaswa, ikaba ari igisimba gifite imiterere y’inyamaswa irya buri kintu, kandi ibyo irya ikabiryana umururumba ibiconshomera,ikarya imyanda itandukanye harimo n’iyo mu musarane, iyo ishonje irya icyo ibonye hafi yayo cyose, n’iyo baba abana bayo, kandi ibyo iriye ikabirira kubimaraho, ikarya imbeba zaba izo mu nzu cyangwa mu gasozi, ndetse ikarya n’intumbi z’ibyapfuye byose, n’intumbi z’ingurebe ngenzi zayo.
Ingurube ni igisimba giteye inshozi cyane ku buryo no mu bantu ba kera batemeraga Imana bamwe basengaga ibishushanyo, baziririzaga kuyirya, bayifataga nk’ikintu gihabanye n’ibimenyetso bigaragaza ubwiza; mu bitekerezo by’abanya Misiri bacyera, ingurube bayifataga nk’ubwoko bw’imbuto ikimana basenga cyitwa Horusi (Horus), kigeze kurya maze kirapfa, bityo rero n’inyama y’ingurube bakayiziririza mu rwego rw’inyama zihumanye zakwica uwaziriye. Abandi bantu baziririzaga kurya inyama z’ingurube, ni abantu bo mu gihugu cya Adon, basengaga ikigirwamana cyitwa Baal, n’abanya Kanani, hamwe n’aba Giriki, na ba Attuis bo muri Aziya ntoya, abo bose baziririzaga kurya inyama z’ingurube, Abanya Misiri ba kera bafataga ubworozi bw’ingurube nk’umurimo mubi, usuzuguritse, ugayitse kurusha indi mirimo yose umuntu yakora, umushumba wabaga aragira ingurube, ntiyemererwaga kwinjira mu rusengero urwo arirwo rwose, cyangwa ngo hagire umushyingira umukobwa we, kandi uwabaga yanayikojejeho intoki ze byonyine, yagombaga kwihutira kujya koga no kwisukura.
Ubushakashatsi ku itandukanuro riri hagati y’inyama z’ingurube n’izindi nyama. Inyama z’ingurube ziba zifite urugimbu rwinshi mu turemangingo dukoze umubiri wayo, haniyongeraho ko urwo rugimbu ruba inyuma yutwo turemengingo, rukaba ari narwinshi mu dutsi dushinzwe itumanaho mu mubiri wayo. Mu gihe inyama z’inka n’izindi nyamaswa, ntaho urugimbu ruhurira na twadutsi dushinzwe itumanaho mu mubiri cyangwa ngo rugire aho ruhurira n’uturemangingo tuba turi mu mubiri.
N’ubwo hari ukunyuranya kwinshi hagati y’ababa bavuga impamvu inyama z’ingurube ziziririjwe,nyamara ubumenyi bushingiye kuri siyansi bwo buhamya ko kurya inyama z’ingurube zishobora gutera uzirya indwara zitandukanye, harimo izi zikurikira:
01Kurya inyama z’ingurube bitera indwara izwi mu rurimi rw’amahanga ku izina rya (Altrechanah), iyo ndwara itera ububabare bukabije uyirwaye mu ngingo z’umubiri we, akagira ibibazo mu dutsi dukorana n’imyanya y’ubuhumekero, kandi akanagira ibibazo mu bice by’ingenzi by’umubiri nka maso, ibihaha, urwagashya, ikanamutera n’indwara zimwe na zimwe zikunze gufata mu bwonko.Uwo muntu arwara indwara ijya kumera nk’ibisazi, cyangwa akarwara pararize, yagera ku maso akarwara indwara y’ubuhumyi, yagera inyuma k’umutima we ugasigara utagishoboye gukora neza bitewe no gukunda kurya inyama z’ingurube,abanyamerika bagera kuri miriyoni 47 bakunze kurwara iyi ndwara (Altrechanah), kandi 30% by’abo bose bakicwa na yo.
02Agakoko kaba mu nyama z’ingurube kitwa Tinasoleom, iyo umuntu arya izo nyama, karagenda kakibera mu mara y’uwo muntu, amara y’umuntu aba afite metero umunani z’uburebure, utwo dukoko tugenda twitendeka ku nkuta z’ayo mara, tuba dufite utwinyo turi hagati ya 22- 32, twinjiza mu nkuta z’amara y’umuntu buba bwitendetseho. Iyo ubwo bukoko bumaze kwitendeka ku inkuta z’amara, bukurikizaho gutera amagi, hanyuma ya magi akajya mu dutsi tw’amaraso, hanyuma y’amaraso agakwirakwiza ayo magi mu duce tw’umubiri dutandukanye, akajya mu maso, mu mwijima, mu mutima, no mu dutsi tugenda duhuza ingingo zitandukanye. Iyo utwo dukoko duterwa no kurya inyama z’ingurube tumaze kugera mu bwonko, umuntu afatwa n’indwara y’igicuri.
03Kurya inyama z’ingurube bitera uburwayi bwitwa (cerebrospinal meningitis): Izo ni mikorobe zishyira uburozi mu maraso y’urya inyama z’ingurube.Mu mwaka w’i 1968, ubushakashatsi bwakozwe bukaba bwaragaragaje ko mu gihugu cy’Ubuholande no mu gihugu cya Denimarike, hari abantu benshi bapfuye muri uwo mwaka, kandi bapfa mu buryo budasobanutse nyuma biza kugaragara ko hari mikorobe iterwa no kurya inyama z’ingurube.
04Kurya inyama z’ingurube bitera uburwayi bwitwa (Alplancdiazs): Iyo mikorobe iba igizwe n’akaremangingo kamwe kamwe, gateza ibibazo bikomeye mu mubiri w’umuntu, kandi iyo mikorobe iba mu mase y’ingurube, yagera mu byo kurya by’abantu bitewe n’uburyo butandukanye iba ishobojwe kubigeramo, abantu barya ibyo byokurya, bakaba babiryanye na ya mikorobe, maze yamara kugera mu mara yabo, ikabateza uburwayi bwo uhitwa.
05Ibicurane biterwa n’ingurube: Iyi ndwara yateye ikwirakwira mu bantu nk’icyorezo, kandi gishobora gufata miriyoni z’abantu, bakagira ibibazo bikomeye cyane ku buryo ubwo burwayi bushobora no kugera ku bwonko hakaza utuntu tumeze nk’ibibyimba, twagera ku mutima mu buryo byotoshye hagakurikiraho ko umuntu uba yarwaye ibicurane biterwa n’ingurube, acika intege mu mubiri mu buryo butunguranye.Mu mwaka w’ i 1918, icyo cyerezo cy’ibicurane biterwa n’ingurube cyateye ku isi gihitana abantu benshi kandi mu gihe gito, aho bikekwa ko hapfuye abantu bagera kuri miriyono makumyabiri bishwe n’icyo cyorezo.
06Uburwayi buterwa n’inzoka ziba mu nda y’ingurube: Mu mwaka w’ i 1982, mu ntara z’amajyepfo y’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, hateye icyorezo cy’uburwayi, kandi icyo cyorezo cyikaba cyari gitewe n’uko abantu benshi baryaga ibyo kurya bivanze n’inyama z’ingurube zabaga zarandujwe n’amase y’ingurube nayo aba arimo inzoka zitera uburwayi.
07Ibisebe byo mu gifu no mu mara: Hari udukoko dutera indwara, ubusanzwe tuba turi mu nda y’ingurube, twimukira mu mubiri w’umuntu tuvuye ku inyama z’ingurube, tugatera abantu uburwayi buzwi nk’ibisebe byo mu mara no mu gifu, cyane cyane mu bana, n’ubwo abantu bakuru nabo bashobora kuyirwa.
08Udukoko tuba mu bihaha by’ingurube: Utwo dukoko ubusanzwe twibera mu bihaha by’ingurube, hari ubwo tugera mu bantu bitewe no kurya inyama z’ingurube.
09Uburwayi bw’Amibe: Ingurube zishobora gutera zikanakwirakwiza ubu burwayi mu bantu, iyo ingurube iriye umwanda cyangwa ikarya intumbi y’ikintu cyapfuye, kandi ingurube ntizitana no kurya imyanda kabone n’iyo zaba zororerewe mu ikiraro gikorerwa isuku ihambaye, kuko iyo ibuze imyanda yo kurya, isigara ihiga amase n’ibyitumwe n’ingurube ngenzi yayo cyangwa iby’izindi nyamaswa, ikanarya intumbi z’izindi ngurube ziba zapfiriye aho, cyangwa indi ntumbi y’ikindi icyo aricyo cyose isanze mu nzira cyapfuye.
Ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwa siyansi, bwerekanye ko mu mubiri w’ingurube harimo aside nyinshi (Uric acid), kandi izo ngurube zikaba ziyisohora gusa ku rugero rwa gatatu ku ijana, nyamara iri mu mubiri w’umuntu yo akaba ayisohora ku rugero ruri hafi ya mirongo cyenda ku ijana. Bityo rero, ibyo bikaba bivuga ko iyo umuntu ariye inyama z’ingurube, aba aziriyemo aside nyinshi.
Mu igitabo cya Encyclopedia Americana, cyiba gikubiyemo ubumenyi butandukanye, handitswemo ko muri buri biro 40 by’ingurube, haba harimo ibiro 20 by’urugimbu, ibyo biravuga ko urugimbu ruba ruri mu inyama y’ingurube, ruba ruri mu ibigize izo nyama ku rugero rwa 50%, nyamara urugimbu ruba ruri mu inyama z’intama rwo, rukaba ruri ku rugero rwa 17% gusa, rw’ibigize izo nyama. Naho mu inyama z’inka, rukaba ruba ruri kuri 5% gusa.
Iyi nyandiko igaragaza ko ingurube Hari abayikunda bitewe n’ibyiza bayibonamo, hari abayanga butewe n’imyemerere ariko hejuru ya byose Siyansi n’ubuvuzi na byo bikaba bigira icyo buvuga ku nyama y’ingurube. Ni ah’umusomyi gufata ingamba zo kuyireka atinya ingaruka zagaragajwe cyangwa se akiga kuyirya bitewe n’ibyiza byayo yaba yabonye.