banner

Menya byinshi ku ntwaro idasanzwe Gen Mubarakh Muganga aherutse gusura

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse n’itsinda ry’abantu ahagarariye bagiriye uruzinduko mu gihugu cya Pakistani, basura ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga (DEPO), berekwa bimwe mu bikoresho bidasanzwe iki gihugu gisanzwe gikora.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatatu tariki 03 Mutarama 203, Gen Mubarakh Muganga yari aherekejwe na Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda. Ndetse bagirana ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Jalil Abbas Jilani cyo kimwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Sahir Shamshad Mirza.

Ibi byabanje kugaragarira mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekena Gen Mubarakh Muganga ubwo yari yasuye ikigo DEPO yerekwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorwa n’iki gihugu, birimo n’intwaro nini yo mu bwoko bwa misile yibajijweho na benshi. Amashusho y’iyi ntwaro wayasanga kuri uru rubuga www.armyrecognition.com .

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri yatsindiye amafranga menshi muri betingi afunga urusengero bitera abemera gushidikanya

Izi misile ziri gukorerwa muri icyo gihugu zikoreshwa na telecommande, zikaba zifite ikoranabuhanga rizwi nka IR tracking ndetse na transmitted guidance siganals, ku buryo bigoye kuba zahusha icyo zigambiriye kurasa. Izi misile kandi zifite ubushobozi bwo kurasa ibifaru by’intambara n’imodoka z’imitamenwa igihe icyo aricyo cyose.

Zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ya kure (metero 3000) ndetse zikagira imbara nyinshi zizazifasha mu gushwanyaguze icyo zirashe. Ikigo cya Arym Recognition gitangaza ko izi misile zishobora kurashishwa kajugujugu cyangwa imodoka z’intambara, ndetse zishobora kurashishwa n’abasirikare bari hagati ya 2 na 3.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved