Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Gén. Mamadi Doumbouya, ategerejwe i Kigali aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi, uruzinduko yatumiwemo na Perezida Paul Kagame.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Guienee-Conakry nib wo bwa mbere Gén. Mamadi Doumbouy azaba asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021. Uru ruzinduko agiye kugirira mu Rwanda ruzaba rukurikiye urwo Perezida Kagame yagiriye muri Guienee-Conackry muri Mata 2024. Ubwo Perezida Kagame yari muri iki gihugu yasuye ikiraro cyamwitiriwe gihuza intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.
Uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga. Muri urwo ruzinduko kandi Perezida Kagame yasuye Ishuri rya Gisirikare ryitwa prytanée militaire de Guinée, aho yasuye abana bato baturutse mu turere 30 tugize Guinée bari bamaze igihe bahategurirwa kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko hafungurwa inzira y’indege ihuza Conakry na Kigali kugira ngo habeho ingendo zoroshye zihuza imijyi y’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.