Zoleka Mandela umwuzukuru wa Nelson Mandela wari umwanditsi w’ibitabo, yitabye Imana ku myaka 43 azize indwara ya kanseri. Zoleka Mandela akaba yari umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Nelson Mandela n’umugore we Winnie Madikizela Mandela yapfuye mu ijoro ryo ku wa Mbere ku myaka 43.
Umuryango wa Zoleka ukaba watangaje ko yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere gukomeza kuvurwa kanseri yari afite mu mayasha, umwijima, ibihaha, ubwonko n’uruti rw’umugongo.bakaba bemeje urupfu rwe babinyujije ku rubuga rwa Instagram uvuga ko yapfuye”agaragiwe n’inshuti n’umuryango”.
Zoleka Mandela muti 2021 nibwo bwa mbere yatangaje ko bamusanzemo kanseri y’ibere, bayimusanzemo inshuro ebyiri, buri nshuro akayikira. Muri kanama umwaka ushize wa 2022 nibwo yatangaje ko basanze kanseri yaramugeze mu bihaha, umwijima, imbavu, uruti rw’umugongo n’amayasha.
Zoleka witabye Imana uretse kuba avuka mu muryango w’umunyabigwi Nelson Mandela, yanabaye umwanditsi w’ibitabo. Yamenyekanye cyane mu gitabo cy’ubuzima bwe yise ‘ When Hope Whispers’ yasohoye mu 2013 avuga ku rugamba yatsinze rwa cancer ebyiri z’ibere,ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ndetse no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Zoleka Mandela kandi yitabye Imana asize abana bane yabyaranye na Thierry Bashala, ikigo yise Zoleka Mandela Foundation kigamije ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’impanuka zo mu muhanda, akaba yaragishinze mu 2016.