Amakuru yatangiye kujya hanze ni uko abasanzwe bafite amazina akomeye muri filime nyarwanda aribo Papa Sava, Bamenya na Doctor Nsabi bari mu itunganya rya filime bahuriyemo yiswe ‘Shuwa dilu’ ikaba iri gukorwa na Zacu Entertainment ikazatambutswa kuri Zacu Tv.
Amakuru avuga ko iyi filime izatangira gutambutswa kuri Zacu Tv mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024. Bivugwa ko Papa Sava azakina yitwa ‘Superi’, Bamenya akitwa ‘Waxi’, mu gihe Dr Nsabi azaba yitwa ‘Londoni’. Iyi Filime iyoborwa na Niyoyita Roger usanzwe uzwi mu gukora filime nyarwanda.
Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Nelly Wilson Misago yatangaje ko iyi filime izaba irimo urwenya kuko yahuriyemo abanyarwenya bafite amazina akomeye ndetse izaba ishingiye ku nkuru ya Superi na Waxi bakina nk’abasore babiri bakodesha inzu nini kugira ngo bayibyaze umusaruro ndetse n’umukozi wabo Londoni.
Misago yakomeje avuga ko izaba ifite Seasons enye buri imwe ikagira episode 13 mu gihe buri imwe izaba ifite iminota 26.