mu gihugu cy’u Buhorandi hacukuwe imva umuntu ashyirwamo igihe runaka kugira ngo yitekerezeho cyane ku bimufitiye umumaro. Ni imva yashyizweho na kaminuza ya Radboud iherereye mu mugi wa Nijmegen muri iki gihugu. ‘Purification grave’ ni izina ry’iki gitekerezo cyo gukora iyi mva cyazanwe n’iyi kaminuza muri 2009. Ibihugu bikorerwamo ubusambanyi bwinshi kurusha ibindi ku isi
Muri iyi mva umunyeshuri ashobora kuryamamo mu gihe cy’amasaha atatu kugira ngo yitekerezeho ku bintu by’ingenzi mu buzima bwe. Kujyana telephone, igitabo cyangwa se ikindi kintu cyakurangaza muri iyi mva ntago biba byemewe. Ubwo iki gitekerezo cyatangiraga wari umushinga w’imyaka 2 waje no kurangira muri 2011, ariko muri 2019 abanyeshuri baza gusaba ko iyi mva yasubizwaho kubera ko basanze ibafitiye umumaro.
Kuva icyo gihe iyi kaminuza ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko igitekerezo cy’imva kigarutse aho yagize iti “kuva ingingo y’urupfu no kwitekerezaho ikomeje kuvugwaho mu biganiro, twacukuye indi mva mu busitani aho ushobora kuryama.” Gusa itandukaniro ryabaye ni uko umuntu ugiye muri iyo mva ari we noneho wifitiye amahitamo y’igihe ashaka kuyimaramo arimo kwitekerezaho.
Abantu 39 nibo babashije kuryama muri iyi mva barimo kwitekerezaho mu mishanga wa mbere kuva 2009 na 2011, ariko kuva muri Nyakanga 2019 abantu benshi bitabiriye kujya kwitekerezaho muri iyi mva ngo bumve itandukaniro riri hagati yo kwitekerezaho uri ahandi hantu no mu mva, ndetse bashaka kwiyumvisha uko biba bimeze iyo umuntu ari gusatira urupfu.
Hari umwe wavuze ko mu gihe kugaragara k’urupfu bisenya umuntu ariko kurutekerezaho byo biramukiza. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko gufata gufata umwanya umuntu atekereza ku rupfu kandi n’ubundi azapfa, bigira ingaruka nziza mu buzima kubera ko bituma yicisha bugufi kubera byo bigatuma atangira no guha agaciro byinshi harimo n’abantu bamuzengurutse.