Lina Marcela Medina de Jurado niwe mubyeyi muto wabayeho ku isi kuko kuwa 14 Gicurasi 1939 yabyaye umwana we w’imfura afite imyaka 5 y’amavuko. Uyu Medina yavukiye muri Peru kuwa 23 Nzeri 1933, gusa aza kubyara afite imyaka 5, kugeza ubu akaba ari we mugore waciye agahigo ko kubyara akiri muto ku isi, ibyagiye byemezwa n’inyandiko zitandukanye zishingiye ku bushakashatsi.
Ubwo ikinyamakuru The San Antonio Light cyandikira muri Texas cyatangazaga iyi nkuru bwa mbere kuwa 16 Nyakanga 1939, byatumye abashakashatsi n’abandi bahagurukana umugambi wo gushaka byinshi kugira ngo bamenye ukuri kuri Medina.
Iyi nkuru yaje gukwira mu nyandiko z’ubushakashatsi ndetse no mu bihe bitandukanye ikorwaho ibyegeranyo bishingiye kuri siyansi n’ubumenyamuntu. Medina kuri ubu umaze kuba umukecuru, ni umwe mu bana 9 ba Tiburelo Medina na Victoria Losea.
Bijya kumenyekana ko atwite, ababyeyi be batangiye kujya babona abyimba inda, bamujyana mu bitaro byo mu mujyi wa Pisco kumuvuza. Abaganga batekereje ko ashobora kuba afite ikibyimba mu nda ariko baza kuvumbura ko atwite inda y’amezi 7, byemezwa na Dr. Gerardo Lozada wari mu itsinda ry’abaganga bamukurikiranye.
Ibitangaje byatangajwe n’abaganga icyo gihe, ni uko Medina nubwo yari umwana ukiri muto yari afite imyanya myibarukiro nk’iy’umugore mukuru. Kuburyo no mu gihe cyo kubyara ntacyo byari bimutwaye. Medina yabyaye umwana ufite ibiro 2.7 umwe mu baganga amwita Gerardo.
Uyu mwana yakuze azi ko Medina ari mushiki we, ariko ku myaka 10 aza gutungurwa no kumenya ko Atari mushiki we ahubwo ari umubyeyi we. Uwo mwana w’umuhungu yaje gukura neza gusa aza kwitaba Imana muri 1979 afite imyaka 40 yishwe n’indwara yibasira amagufwa.
Inzego z’ubutabera muri Peru zaje kwemeza ko Lina Marcela Medina de Jurado yafashwe kungufu afite imyaka 5 akaba ariho yatwitiye iyo nda. Nyuma yo kubyara yaje kubaho ubuzima busanzwe, ndetse aza no gushaka umugabo babyarana undi mwana w’umuhungu muri 1972. Yaje no kuba umunyamabanga mu ivuriro rya ‘Lima Clinic of Lozada’.