Menya byinshi kuri Ramy Boy ukunze kugaragara mu mashusho ya Nyaxo

Shema Junior Ronald ni umwe mu banyarwenya bari kuzamuka muri cinema nyarwanda aho yakunze kugaragara cyane mu mashusho y’umunyarwenya Nyaxo bakunze gukorana cyane. Uyu musore yatangaje ko yinjiye muri ikigisata cya cinema mu mwaka wa 2019.

Uyu musore ubwo yaganiraga na Inyarwanda yavuze ko amaze kugera muri byinshi kuri sinema cyane ko kuri ubu abasha kwandika ku ngingo bari bukineho akaba anayirambura ikavamo amashusho yose aragaragara. Yatangaje ko agitangira byamugoye cyane kubera ko aribwo yari agiye kugaragara kuri camera, aho bwa mbere yakinnye muri comedy y’abavumbyi bavumba mu kiriyo.

Inkuru Wasoma:  Umukecuru wamamaye kubera imvugo 'Abakobwa bafite ubushyuhe' yanakoreshejwe mu indirimbo ya Dj Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana

Yatangaje kandi ko umuntu afatiraho urugero ari uwitwa King Zack, umunyamerika ukina filime z’urwenya. Uyu musore yakomeje avuga ko yifuza kuzaba umunyarwenya mpuzamahanga mu myaka itanu iri imbere ndetse akaba yifuza kuzaba umwanditsi wa filime ze bwite uzwi mu ruhando rwa sinema.

Ramy boy yize mu ishuri riherereye Kimironko ryitwa Excella school, yiga ibijyanye n’amateka, ubukungu n’umuvanganzo (HEL) akaba avuka mu muryango w’abana babiri nk’uko yabitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved