banner

Menya byinshi kuri uyu mwana ugaragara mu mashusho arira bikarangira asetse bigasetsa benshi

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga kandi uzihoraho kuri ubu ntago wavuga ko byumvikana kuba utarabona video ntoya cyane ariko imaze kwamamara ku isi y’uyu mwana ugaragara arimo kurira nyuma agaseka bitunguranye, byatumye bisetsa benshi ndetse uyu mwana akaba icyamamare ku isi yose, kuko uramutse utaramubonye waba uri muri bake.  Umusore ukunzwe cyane kuri twiter yatawe muri yombi akurikiranweho gushishikariza abantu gusambanya abana RIB itangaza icyo yavumbuye kibimutera

Amazina ye yitwa Albert Ofosu Nketia, akomoka mu gihugu cya Ghana, gusa ubwo amashusho ye yasakaraga abantu bose batuye mu bihugu by’abirabura batangiye gukeka ko uyu mwana yaba ari uwo muri icyo gihugu, ariko siko bimeze. Uyu mwana ubwo yamaraga kugaragara ku mihanda, ikinyamakuru kimwe cyo muri iki gihugu cya Ghana cyagiye kumusura kugira ngo baganire banamenye byinshi n’uburyo iriya video yafashwe.

Ubwo yageraga iwabo agasangayo uyu mwana ari kume n’umubyeyi umubyara, uyu mubyeyi yamubwiye amazina y’uyu mwana, amubwira ko afite imyaka irindwi, gusa akaba ari umwana wavutse afite ibibazo mu buzima bwe. Uyu mubyeyi yatangaje ko ubwo aya mashusho yafatwaga bari kumwe ari batatu, uyu mwana, umubyeyi we ndetse na musaza w’uyu mubyeyi ubwo ni nyirarume w’uyu mwana, nuko umwana asaba mama we amateke kuko ngo niyo akunda kurya ariko nyina arayabura.

Uyu mubyeyi yagize ati “uyu mwana yansabye amateke, icyo gihe musaza wanjye yari ari hano afite telephone ye afotora ibiri kubera hano byose, gusa kubera ko nta mateke nari mfite umwana namuzaniye ibindi biryo akibikubita amaso ahita arira, ubwo rero nyirakuru bakundana cyane kandi banahorana yahise yumva arimo kurira, araza atangira kumuririmbira indirimbo isetsa, ya marira ya Nketia ahita avamo guseka.’’

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru wakoraga kuri radio ikomeye wari waraburiwe irengero yasanzwe yapfuye.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma aya mashusho maremare yakomeje kuguma muri telephone ya musaza we, gusa musaza we aza kugurisha iyo telephone umusore w’umuturanyi, uwo musore niwe wafashe ya mashusho akatamo aka video gatoya akoherereza inshuti ye, iyo nshuti nayo iyiha abandi, nibwo amashusho yakwiriye hose ku isi, kuri ubu akaba arebwa n’abantu bose.

Mu babanje gukoresha aya mashusho y’uyu mwana harimo abakoresha tictok niko yagiye asakara no ku zindi mbuga kugeza ubwo byageze no kuri facebook na Youtube. Yagize ati “njyewe mbona aya mashusho bwa mbere narababaye kuburyo nashatse no guhamagara polisi ngo ndege umuntu wakoze biriya, nyuma nza kumenya ko ari musaza wanjye wafashe aya mashusho, nsanga nta kindi nabikoraho.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma hari abantu batangiye kujya baza kureba uyu mwana ndetse agatungurwa no kubona bamuhaye ubufasha, kuko yanaboneragaho kubabwira ikibazo uyu mwana afite, ati “ ubundi umwana wanjye yavukiye amezi 7, aguma mu byuma nyuma aza gukuramo ibibazo bijyanye n’ubwonko kuko yatangiye no kugenda nyuma y’imyaka 3, gusa nyine wagira ngo ni kwa kundi amahirwe aza kuko hari abantu banyemereye kumfasha umwana akitabwaho dore ko abaganga bari barambwiye ko niyitabwaho akiri umwana azakira.”

Uyu mwana umubyeyi we yavuze ko nubwo ari mu ishuri ariko nyine ntago akurikira amasomo ngo atsinde kubera ubwo burwayi, akaba yizeye ko azabona avuwe agakira nk’uko abaganga babimwijeje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved