Muri iy’iminsi hari kwigaragaza cyane urukundo rw’agahararo aho inshuti ziri gutandukana, ingo nyinshi zigatana.
Ese uzi itandukaniro ry’urukundo nyakuri n’urukundo rw’agahararo?
N’ubundi kandi, kubona itandukaniro riri hagati y’urukundo nyakuri n’urukundo rw’agahararo ntibigoye, iyo ubitekerejeho. Ariko iyo uhuye n’umukobwa cyangwa umuhungu mwiza cyane, ibyo byose bishobora guhinduka.
Mu buryo utari witeze, uhita wumva umukunze cyane ku buryo ibindi byose bisigara nta cyo bivuze. Uba wumva umukunda byo gupfa.
Koko se urwo ni urukundo nyarwo cyangwa ni agahararo gusa? Wabibwirwa n’iki se? Kugira ngo tubone igisubizo, reka tubanze dusuzume uburyo mu myaka mike ishize ushobora kuba warahinduye uko watekerezaga abo mudahuje igitsina.
None ko ubu utangiye kujya uterera akajisho ku bo mudahuje igitsina, wahangana ute n’ibyo byiyumvo bitoroshye ufite? Ntukigire nk’aho ibyo byiyumvo bitakubamo, kuko byatuma urushaho kubakunda. Aho kubigenza utyo, ushobora kumva ko ari uburyo bwiza ubonye, bwo gusobanukirwa uko umuntu abona undi agahita amubenguka, n’itandukaniro riri hagati y’urukundo rw’agahararo n’urukundo nyarwo.
Nusobanukirwa ubwo buryo butatu abantu bagaragazamo urukundo, bizakurinda ibintu bitari ngombwa byari kuzagutera agahinda, kandi nyuma y’igihe runaka, ushobora kubona umuntu mukundana by’ukuri.