Menya ibidasanzwe kuri uyu mugore wahindutse nk’umugabo kubera guterura ibyuma

Nataliya Kuznetsova ni Umurusiyakazi wakoze imyitozo ngororangingo mu buryo budasanzwe, ibyatumye umubiri we uhinduka nk’uw’abagabo ndetse benshi bakibeshya ko atari umugore. Nyamara ni umugore wubatse ndetse kuba ateye atyo si ibintu byapfuye kwizana gutyo gusa. Yize mu Ishuri rya Moscow State Academy of Physical Culture, asorezamo amasomo ajyanye n’imyitozo ngororangingo mu 2013.

Uyu mugore ukoresha amazina ya ‘nataliya.amazonka’ ku rukuta rwe rwa Instagram agakurikirwa n’abasaga miliyoni, bamwe mu bamukurikira bashyira ibitekerezo bitangaje ku mafoto ye mu rwego rwo kumugaragariza ko ateye mu buryo butamenyerewe ku bagore. Hari nk’uwitwa ‘erryrollins’ wagize ati “Tekereza uyu musozi w’umugore uramutse undi hejuru, watuma ntasinzira neza mu ijoro”.

Uyu mugore w’imyaka 31 ukora imyitozo ngororangingo mu buryo bwa kinyamwuga, yatangiye guterura ibyuma biremereye afite imyaka 14, atangira kwitabira amarushanwa afite imyaka 15 kuko zari zo nzozi z’ubuzima bwe. Urubuga rwa Fitness Volt rugaragaza ko ibi byatumye yegukana ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, kubera imbaraga ze zidasanzwe ndetse n’imiterere ye.

Inkuru Wasoma:  Uko amapeti y’abapolisi b’u Rwanda akurikirana ndetse n’imishahara yabo ku kwezi

Nko mu 2019 yitabiriye Irushanwa ’Romania Muscle Fest Pro’ ryanatumye amenyekana cyane nubwo atari we wegukanye igihembo cy’umugore wubatse umubiri mu buryo budasanzwe kuko yaje ku mwanya wa kabiri igihembo cy’uwahize abandi kikegukanwa n’umugore witwa Monia Gioiosa. Icyo gihe Nataliya Kuznetsova yasigaye mu mitwe ya benshi bitabiriye ibyo birori, kubera imyifotoreze ye idasanzwe.

Mu kiganiro kiri ku muyoboro wa YouTube witwa Mr Fanax, uyu mugore agaragarara avuga ko kuva yahinduka mu miterere, atari benshi bakimwisukira uko biboneye. Kuznetsova avuga ku bibaza niba atiyumva nk’umugabo nyuma yo guhinduka kw’imiterere ye, muri iki kiganiro yavuze ko yizera ko umugore ashobora gukomeza kwiyumva neza nk’umugore, bidashingiye ku mpinduka zabaye ku miterere y’umubiri we, bityo ko na we akiyumva nk’abagore.

src: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved