Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zihagaritse prorogaramu yazo yo gukora imyitozo ihuriweho n’ingabo z’ibihugu bitandatu byo muri Afurika. Ibyo bihugu ni Sudani, Niger, Mali, Burkinafaso, Eritereya na Etiyopiya.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Washington Post, Amerika ishinja ibi bihugu guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no guhirika ubutegetsi binyuranyije n’amahame ya demokarasi.
Hari bimwe mu bikorwa byakozwe mu nkokora n’icyo cyemezo kivuga ko Amerika idashaka gufatanya n’ibi bihugu harimo imyitozo yari mu kwezi kwa Kabiri ingabo z’Amerika zari zaramaze kwitegura gukorana na Sudani, indi myitozo yo mu byiciro bitatu yari iteganijwe gukorwa hamwe n’igihugu cya Eritereya, ndetse hari n’indi porogaramu y’amezi atandatu yari iteganyijwe n’igihugu cya Niger.
Amerika gufata icyemezo nk’iki ngo byaba byaratewe kandi n’igitutu Perezida Joe Biden yaba yarashyizweho n’uruhande rw’abademokarate bo mu ishyaka rye batahwemye kwibaza ukuntu igihugu cye gikomeza gukorana n’ibihugu birimo ibyo umuryango w’abibumbye ushinja ibyaha by’intambara ndetse no guhirika ubutegetsi ku ngufu.
Umuvugizi wa Joe Biden, Lisa Lawrence avuga ko iyi myitozo ifasha cyane abasirikari b’Amerika kuko bigiramo ibyo guhuza ibikorwa mu bihe by’intambara, ndetse no kumenya uko bakwitwara igihe haba habaye ikibazo muri ibyo bihugu aho Amerika yasabwa gutabara. Icyakora yahise aha gasopo ibyo bihugu byo kudahita byiyegereza abakeba ba Amerika kubera ko iyo mikoranire ihagaritswe.
Aha ibihugu bihita byumvikana mu matwi ni Uburusiya n’Ubushinwa bimaze iminsi iminsi bishinga imizi muri politiki, ubukungu n’iby’igisirikari muri Afurika. Ni mu gihe ibihugu nka Mali, Niger na Burkinafaso byo byamaze gufata umurongo uzwi aho bikorana n’Uburusiya nyuma yo kwiyaka Abafaransa.
Hari n’andi makuru avuga ko Etiyopiya ubwo yari igererejwe n’inyeshyamba zo muri Tigray, yafashijwe kuzitsinzura n’intwaro z’Ubushinwa na Turukiya. uretse n’ibyo kandi n’ibindi bihugu ntibicyishingirije cyane igihugu cy’ikwe.