Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, ibera mu muhanda wo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. Ni ikamyo ebyiri zombi zavaga i Kigali zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, zagonganye zigeze mu Karere ka Kamonyi aho iyari inyuma yagonze iri imbere, ituma ita umuhanda maze igonga ivatiri yarimo abantu barindwi.
Amakuru avuga ko abantu bane mu bari muri iyo vatiri ndetse na kigingi w’imwe muri izo kamyo bahise bapfa. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, akaba yabwiye igihe ko iyi mpanuka yatewe n’izi kamyo zombie zirimo iyari itwaye amabuye indi itwaye imbaho.
ACP Rutikanga yagize ati “Abantu batanu bahise bapfa iyi mpanuka ikiba, barimo bane bari mu ivatiri na kigingi umwe w’ikamyo mu gihe shoferi we yavuyemo ari muzima.” Yongeyeho ko kugeza ubu icyateye impanuka kitaramenyekana, kuko nta muvuduko zri zifite ndetse nta mushoferi wari wasinze,maze avuga ko iperereza rikomeje.