Menya ibyiza byo kuryama wambaye ubusa, akamaro mu guhuza ibitsina kubashakanye.

Kuryama wambaye ubusa cyangwa se uko wavutse bifitiye umubiri akamaro gatandukanye ndetse byongera imikorere myiza y’ingingo zitandukanye ku buryo butangaje. Kwiryamira uko wavutse byongera ibyishimo n’umutuzo, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri no kugabanya ibyiyumviro byo kumera nabi, n’ibindi bitandukanye aribyo tugiye kubabwira aha hasi bikurikira:

BITUMA UKURA NEZA NO KURINGANIZA MELATONIN

Kuryama wambaye ubusa bifasha cyane umubiri wawe kuringaniza melatonin, iyi ikaba ari imisemburo ifasha mu mikurire, iyi yose ikaba ari ingenzi mugutuma ubaho neza. Melatonin ni imisemburo ikorerwa mu bwonko, yitabazwa mu ruhererekane rwo gusinzira no kubyuka, ifasha mu kugena igihe uryama n’igihe ubyukira.

BYONGERA UBUSHAKE BW’IMIBONANO MPUZABITSINA, BIGABANYA UMUVUDUKO W’AMARASO

Ku bashakanye, kuryama mu buriri uko wivukiye n’uwo mwashakanye bitanga umunezero. Uyu munezero uturuka ku musemburo witwa oxytocin, wongera urukundo no kwiyumvanamo hagati y’abashakanye. Si ibi gusa umusemburo wa oxytocin ukora kuko utera imikorere myiza y’umutima, aho ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, kongera ubudahangarwa no kugabanya imihangayiko. Uku kwegerana kw’imibiri kandi gufasha mu gupfumbatana neza, bityo ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina bukarushaho kuryoha.

BIFASHA GUSINZIRA NEZA

Kugira ngo usinzire neza, umubiri wawe uba ugomba kugabanukaho byibura ubushyuhe igice cya degree za celcius (0.5) kungira ngo ubashe gukomeza gusinzira neza, igipimo cyubushyuhe ntikigomba kwiyongera na gato, iyo bitagenze gutyo ubwonko burakubyutsa mu rwego rwo kumenya ikibazo gihari. Kuryama wambaye ubusa byorohera umubiri wawe kugabanya ubushyuhe mu buryo bwihusen ndetse no kuguma ku gipimo gikwiye mu mubiri. Gusinzira ushikagurika bitewe n’ubushyuhe bwinshi bituma udasinzira byimazeyo, bityo ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe bukagabanuka, ntihabashe no kubaho isanwa ry’uturemangingo mu mubiri.

Inkuru Wasoma:  Abahanga muri siyanse bagaragake byinshi ku indwara ituma umuntu  ahora ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

BYONGERERA URUHU ITOTO NO KUMERERWA NEZA

Uruhu rubasha guhumeka neza. Bimwe mu bice by’umubiri biba byiriwe bitwikiriye bibasha kubona akanya ko guhumeka no gukora neza bisanzwe. Ibi birinda indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa n’iyororoka rya microbe muri iyo myanya no kutagerwaho n’umwuka uhagije.

AKAMARO KU NTANGANGABO

Kuryama wambaye ubusa birinda ubushyuhe bwinshi amasohoro. Amabya ntago agomba kuba kubushyuhe bwo hejuru, ubushyuhe bwinshi bubangamira ndetse bukanabuza ikorwa ryiza ry’intangangabo zuzuye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo baryama uko bavutse bibagabanyiriza ku rwego rwa 25% ibyago byo kugira uturemangingo DNA imeze nabi mu ntangangabo zabo ugereranije n’abarara bambaye imyenda cyane cyane amakariso cyangwa se amakabutura abafashe.

BIRINGANIZA UMUSEMBURO WA CORTISOL

Kuryama wambaye ubusa byongerera umubiri kuguma ku kigero cy’ubushyuhe  bukwiriye, bityo umusemburo wa CORTISOL ugakorwa neza. Iyo uryamye nabi cyangwa se ukaryama ushyushye cyane, bikongerera amahirwe yo kubyuka umusemburo wa cortisol ukiri mwinshi mu maraso, ibi bikaba bitera kubyukana umunabi, kumva udatuje, kwirirwana umujinya, kwiyongera kw’ibiro by’umubiri n’ibindi bibazo biterwa n’igipimo kiri hejuru cya cortisol. Rero kuryama wambaye ubusa bifasha kurwanya ibi bibazo byose cortisol ishobora gutera. Ni inkuru dukesha kigali250.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved