Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’Ababanyarwanda baba muri Zambia bavuga ko ari impunzi ariko badashaka kuza gufata pasiporo nyarwanda zibemerera kuba muri icyo gihugu; bamwe bavuga ko zihenda abandi bakavuga ko igihugu cyabagirira nabi. Ni amashusho yakorewe i Rusaka muri Zambia yuzuyemo icengezamatwara rigaragariza ubuyobozi bwa Zambia ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu bafite ibibazo ku buryo baramutse baje mu Rwanda gusaba pasiporo bagirirwa nabi. IGIHE: Ibyo wamenya ku Banyarwanda baba muri Zambia banze gufata pasiporo y’u Rwanda

 

Aba ni abahoze ari impunzi mu myaka yashize ariko bakaza kubwamburwa kubera ko batari bujuje ibisabwa byose byabemereraga kuba impunzi nk’uko amategeko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR abiteganya. Ni amategeko areba impunzi zo mu bihugu byose, yashyizweho mu buryo bwo kuvugurura sitati y’ubuhunzi cyane ko ibibazo byinshi byarangwaga mu bihugu by’inkomoko bigenda bigabanuka.

 

Muri aya mategeko harimo ko umuntu wese waturutse mu gihugu gitekanye cyangwa ibyo yahungaga byavuweho, asabwa kujya mu gihugu avukamo agasaba pasiporo imwemerera kuba mu gihugu yahungiyemo cyangwa agataha iwabo. Ni na ko byagenze ku baba muri Zambia kuko batswe uburenganzira bwo kwitwa impunzi, basabwa kuza mu Rwanda gufata pasiporo zabo ariko barabyanga ku bw’izo mpungenge. Bifashishije impunzi zo mu bihugu bya RDC, u Burundi na Somalia kugira ngo bumvikanishe ko ikibazo ari rusange, ubundi bahabwe uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu ku buryo bworoshye.

 

Bavuga ibi mu gihe, inzobere z’imiryango mpuzamahanga ndetse na HCR zaje gusura u Rwanda, inshuro nyinshi, zigasanga nta bibazo by’umutekano muke bihari bategetswe gusubira iwabo cyangwa bakaka pasiporo. Umunyarwanda wabaye muri Zambia imyaka igera kuri 18 ari impunzi ariko ubu watashye, Maître Innocent (irindi ntiryagaragajwe) yabwiye One Nation Radio ko aba basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bo bashyira iryo cengezamatwara mu rubyiruko.

 

Ati “Nk’uwabaye muri Zambia imyaka 18 hari abari impunzi bafashe pasiporo nzi kandi babayeho neza. Hari bamwe muri abo basize bakoze Jenoside bahawe impushya zo gutura zitemewe, bazihawe n’ubutegetsi bwabanjeho.” Akomeza avuga ko iyi gahunda ya HCR yahereye ku bo muri Angola, hakurikiraho abo mu Rwanda ari bwo Leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye ikabegereza ambasade muri Zambia kugira ngo bazibone byoroshye, ariko kubw’ibyaha bakoze binangira kujya kuzifata. Muri ayo mashusho hari abavugaga ko pasiporo zihenze batabasha kuzibona nabwo Maître Innocent akabinyomoza avuga ko iyo ufite uruhushya rwo gutura na pasiporo uba utemerewe kwishyura.

 

Ati “Kandi ubabwira atyo ni umuyobozi wabo, bikagaragara ko utayoborwa n’umuntu utazi ubwenge ngo agire amakuru ya nyayo yakugezaho.” Maître Innocent avuga ko umuturage wa Zambia ugaragara muri ayo mashusho avuga ko mu Rwanda abantu bicwa ari iharabika kandi “mu mategeko ya Zambia hari ahana ibi bikorwa.” Kuva mu myaka ishize u Rwanda na Zambia ni ibihugu byaranzwe n’umubano mwiza ku buryo ushobora kwibaza impamvu aba bose bakomeza kwidegembya kandi hari ubushobozi bwo kubata muri yombi. Bishimangirwa n’uko Ambasade y’u Rwanda muri Zambia imaze imyaka irindwi ifunguye imiryango, ibyo bikaba bigaragaza politiki y’imikoranire myiza.

 

Mu kwezi kwa Mata 2022, nabwo Perezida Kagame, ku butumire bwa mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu. Impamvu ni uko Abanyarwanda bagiye muri Zambia mu myaka ya kera, ubu bamaze kumenyera umuco n’ururimi byaho, ibyatumye batsura umubano n’inzego z’ibanze ari na zo zikunda kujya mu nzego nkuru zikabavuganira zibereka ko hari impamvu zifatika kandi ntazo. source: IGIHE

Abaturage bavuze uko byagendekeye umugabo wapfiriye muri resitora arimo kurya.

Umusore ugukunda by’ukuri ntashobora kugukorera ibi bintu uko byagenda kose.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved