Menya icyemezo cy’amaburakindi cyafashwe na bamwe mu baturage basenyewe n’ibiza bya Sebeya mu Karere ka Rubavu

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu basenyewe n’amazi y’umugezi wa Sebeya ndetse agahitara ubuzima bwa benshi. Hari abaturage bari barakodesherejwe amazu na Leta ariko kugeza ubu bafashe icyemezo cyo gusubira mu matongo kuko ubukode bishyuriwe na Leta bwarangiye.

Aba ni abatuye mu Murenge wa Rugerero bakavuga ko nyuma y’uko ubwishyu bishyuriwe babuze andi  mafaranga yo kwiyishyurira, nyamara bataranasaniwe inzu babagamo, mu gihe ba nyiri inzu babamo bakomeje kubishyuza amafaranga y’ikode.

umuturage witwa Ngendahimana yagize ati “twabonye tutakomeza kugirana amakimbirane na ba nyiri inzu, uwari ufite uburyo bwo kwiyeranja yaragarutse muri iki tucyitaga igihodi, nta yandi mahitamo niyo mahitamo ya nyuma yari asigaye.”

Uwitwa Mbwirabumva Jean Claude na we ati “Mbonye batankodeshereje ndavuga nti ‘none se najya kubunga’, kubaho nabi byo ni ukubyakira nta kundi byagenda.”

N’ubwo aba baturage bakomeza bavuga gutya icyakora bavuga ko bakeneye gukurwa mu gihirahiro bakamenya niba bazakomeza gutura muri aka gace cyangwa bazimuka. Umwe ati “ Turasaba ko twakurwa mu gihirahiro rwose, niba tuzaguma aha cyangwa tuzimurwa, kuko magingo aya tuvugana ntabwo turamenya icyerekezo.”

Nk’uko byatangajwe na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru umwe mu banyamakuru bayo bageze mu matongo basanga hari bamwe mu baturage basubiyeyo, nyamara Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabihakanye.

Mulindwa yagize ati “Abantu barakodesherejwe, nta muntu tuzi wagarutse mu itongo n’umwe aramutse yaragiyemo yaba yarabikoze ku giti cye, ari ugushaka kugira ngi wenda agaragaze ikindi kibazo.”

Akomeza ahakana ibivugwa n’aba baturage ko ba nyiri inzu bakodesherejwe bazibasohoyemo. Ati “Ntabwo turi kumenya ahantu haba hari umuntu wasohotse mu nzu kuko uwishyura ni Leta kandi ntabwo twigeze tubabwira ngo gukodesherezwa byarangiye.”

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’amayobera y’uburyo abagerageje guhirika Perezida Tshisekedi ku butegetsi binjiye mu ngoro ye nta muntu ubabangamiye

Meya Prosper agaruka k’ubyo abaturage basabye ngo bakurwe mu gihirahiro kugira ngo bamenye umwanzuro w’icyo bagomba gukora, yavuze ko bazakomeza gutegereza isesengura ry’abahanga n’imyanzuro bazatanga.

Inkuru Wasoma:  Leta ya Congo yatangaje ko yahisemo gukomeza inzira y’intambara

Meya Prosper agaruka k’ubyo abaturage basabye ngo bakurwe mu gihirahiro kugira ngo bamenye umwanzuro w’icyo bagomba gukora, yavuze ko bazakomeza gutegereza isesengura ry’abahanga n’imyanzuro bazatanga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved