Kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe uburezi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF ryagaragaje ko abana basaga ibihumbi 500 bo muri Zimbabwe bataye ishuri.
Muri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe uburezi wizihizwa buri mwaka tariki 24 Mutarama, UNICEF yavuze ko mu byiciro byo kuva mu mashuri abanza kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri Zimbabwe, abana bane ku icumi bava mu mashuri.
Ibi bitangajwe mu gihe inzobere zivuga ko ubukungu butifashe neza muri Zimbabwe bityo iyi mpamvu iri mu biza ku isonga ku gutuma abana bata amashuri. Nyamara urugaga rw’abarimu bo muri iki gihugu rwo ruvuga ko umushahar wa mwarimu udahagije ari yo mpamvu yihishe inyuma y’ubukene bukabije muri iki gihugu.
Aba barimu mu kibazo bagaragaje bavuze ko kuba bagenerwa ibidashobora kubatunga nabyo biri mu mbarutso zituma batatanga uburezi bufite ireme bityo bikagira uruhare mu guteza ubukene bukabije.