Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024 yitabiriyr ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara ya Zanzibar, biteganyijwe ko araba ari hamwe na Perezida wa Leta ya Zanzibar Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi benshi.
Biteganyijwe ko ibi birori bitangira ku masaha y’igicamunsi. Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Tanzania muri Mata 2023 mu runzinduko rwamuhuje na mugenzi we uyobora Tanzania.
Zanzibar ni ihuriro ry’ibirwa bibarwa mu gice cya Tanzania biherereye mu Inyanja y’Abahinde ndetse igaturwa n’abaturage basaga ibihumbi 800. Ibi birori bigiye kwizihizwa by’impinduramatwara ya Zanzibar byatangiye ku wa 12 Mutarama 1964, ubwo abirabura bari batuye kuri iki kirwa bakuragaho ubutegetsi bw’Abarabu.
Nyuma y’uko Zanzibar ibonye ubwigenge hakurikiyeho kwihuza na n’agace kitwagaTanganyika bihinduka Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania