Muneza Christopher wamamaye ku mazina ya Christopher mu muziki nyarwanda, ari mu bahanzi bategerezanyijwe amatsiko i Bujumbura aho ahafite igitaramo ku wa 30 Ukuboza 2023, akaba yarahageze ku mugoroba wo ku wa 28 Ukuboza 2023, byitezwe ko agomba guhita asubira i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2023 kubera izindi gahunda zihutirwa.
Amakuru yizewe ava ku muntu w’imbere mu kipe y’uyu muhanzi, avuga ko Christopher yerekeje i Bujumbura mu rwego rwo kubahiriza icyo amasezerano ateganya cyane ko yamusabaga kuhagera ku wa 28 Ukuboza 2023, agakora ikiganiro n’abanyamakuru ndetse akanyura no mu bitangazamakuru byose bafitanye amasezerano.
Uyu muhanzi nubwo yari afitanye amasezerano n’aba bateguye iki gitaramo, nyamara ngo hari indi gahunda yihutirwa yagombagaa gukemura, ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2023. Bityo uyu muhanzi agomba kongera kugaruka i Kigali nyuma akazabona gusubira i Bujumbura ku wa 30 Ukuboza agakora igitaramo.
Umwe mu bantu ba hafi y’uyu muhanzi yagize ati “Ni gahunda yari isanzwe izwi ntabwo bitunguranye, ibi twabiganiriyeho cyane kandi barabizi ko agomba kubanza kugera i Kigali akabona kugaruka mu gitaramo. Nta kibazo gihari rwose twarabyumvikanye.” Muri iki gitaramo biteganyijwe ko Christopher azahurira mu gitaramo n’abarimo Big Fizzo.
Ubwo Christopher yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira i Burundi, cyane ko yari amaze igihe kirekire atahataramira kuko yari ahaheruka mu 2012, ndetse ngo yari amaze igihe kirekire yifuza kuhakorera ibitaramo, Christopher yasoje ateguza abakunzi be b’i Bujumbura kuko azabaha igitaramo cyiza.