Menya imyitwarire y’abasore ukwiriye kugendera kure niba ushaka kuryoherwa n’urukundo.

Mu buzima busanzwe abantu ntago bakunda kimwe, ndetse unasanga abantu bafite imyitwarire itandukanye ariko ahanini ikaba imyitwarire ihuriweho na benshi gusa itari myiza, noneho bikaba ikibazo kinini cyane iyo iyo myitwarire ifitwe n’abasore cyangwa abagabo. Dore imyitwarire abantu benshi bahamya ko badashobora kuyihanganira ku basore n’abagabo nk’uko ikinyamakuru Fustany kiyigaragaza.

1 UMUSORE UGIRA IVUZIVUZI

Umugabo ugira ivuzivuzi arangwa no kwirirwa arahira buri kanya no mu bintu bitari ngombwa. Iyo mujyanye ahantu mwasohokanye nko muri restorant cyangwa muri hotel, akunze gutonganya abakozi baho ababwira mu magambo atarimo ikinyabupfura, kandi akenshi iyo umurebye we ubona ko atanazi ko ibyo ari gukora ari amakosa. Impamvu ugirwa inama no kwirinda uyu musore cyangwa umugabo, nuko niba abasha gukorera abantu atazi bene ibi bintu, wowe azi yagukorera ibirenzeho.

2 UMUSORE W’UMUBESHYI

Ibi birumvikana neza, kuko nta muntu ukunda umubeshya cyangwa se ubeshya abandi. Ukimara gutahura umugabo cyangwa umusore nk’uyu mu bintu ugomba kwikuramo, ni ukumva ko uzamuhindura bigashoboka. Urukundo rushingira ku cyizere kandi iyo ubeshye kigatakara biba bigoye ko uzongera kucyubaka ibintu bikongera gusubira uko byari bimeze mbere. Icyiza rero ni ukuzibukira ndetse ugakurayo amaso kuko ntago umugayo uba uri kuri wowe.

3 UMUSORE/GABO UGUCA INYUMA

Ku bw’umunezero wawe, umusore/ umugabo uguca inyuma ugomba kumugendera kure niyo mwaba mwari mugeranye kure utitaye ku kiguzi cyose byagusaba. Umugabo uguca inyuma biba bisobanuye ko wowe utamuhagije, biba bivuze ko ari gushakisha ahantu yakura kunyurwa kuzuye kuri we kandi ntago bivuze ko icyo gihe ikibazo kiri kuri wowe. Umugabo nk’uyu aba aguhishuriye ko afatafata hirya no hino, kandi iyo agatotsi kaje hagati yanyu, ntacyo biba bimubwiye kuba mwakwicara mugashaka umuti, ahubwo ahita ajya ahandi akagusiga mu gihirahiro.

Inkuru Wasoma:  Ibintu 6 abagore/abakobwa bakora kugira ngo bagenzure kandi bayobore (control) abagabo/abasore mu rukundo

4 UMUNYABUGUGU

Umugabo ugira ubugugu aba ari nyamwigendaho kuburyo uko byagenda kose adashobora kugukunda nk’uko we yikunda. Ni abagabo bakunda kuba bari kunenga abandi kandi bakabikorana imvugo itiyubashye. Bakunda kuba bavuga ibyo bagezeho, imyanya bafite mu kazi, kuburyo iyo ubashije gutahura uyu muntu, ugirwa inama yo kuba wamureka byihuse kuko iyo migirire ye igenda ikura kurusha uko biba bimeze mbere.

5 UMUSORE/UMUGABO UCIRIRITSE UTAZI

Imwe mu myitwarire iranga bene aba bantu, nuko ahora ashaka ko musohokera cyangwa se mugatemberera ahantu haciriritse cyane, kuburyo hari nubwo aba adashaka kwishyura ibyo mwakoresheje. Birashoboka ko yaba adashaka gutakaza amafranga menshi cyane byo gusesagura, ariko akenshi iyo akunze kuguharira buri gihe ngo abe ari wowe wishyura, ukwiye gushishoza neza ukareba niba uzabasha kubana nawe.

6 UMUGABO W’AKARIMI KARYOSHYE

Ibi bivugitse nkibintu bidasobanutse, kubera ko abantu benshi bakunda kubwirwa amagambo aryohereye cyane, gusa akenshi ikiranga abantu nk’aba ngaba nuko bakunda kuvuga amagambo menshi yijyana, ariko bakaba batabasha kuyashyira mu bikorwa. Wisanga kenshi utunguwe no kuba wamwaka ubufasha uri mu kibazo gikomeye ugasanga nta kintu yagufasha, kandi mu magambo meza aryohereye n’imitoma yarakubwiraga ko nta kintu na kimwe uzamuburana byeruye. Ni byiza rero kugenzura amagambo afite ibikorwa mbere yo kugwa mu matsa.

Mu gihe mufite ibi bintu urukundo rwanyu ruhagaze neza ijana ku ijana.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved