Hari ibintu byinshi ukora mu rukundo bikaba igisobanuro kiza cy’uko udatekanye. Nk’uko ikinyamakuru Marriage.com kibitangaza, kudatekana mu rukundo bituma ibyo umuntu yagerageza gukora byose n’uwo bakundana bitagenda neza ahubwo birangira bisenyutse ku buryo badacunze neza n’umubano wabo ushobora guhagarara. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibimenyetso 5 bizakwereka ko udatekanye mu rukundo. Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa ari gukoresha umusore mu rukundo.
KUGENZURA UMUKUNZI WAWE: Hari umuntu ujya mu rukundo, akumva ko agomba kugenzura uwo bari gukundana isaha ku y’indi, umunota ku w’undi, akumva ko nta kintu yakora adahari. Aha ngaha kandi umuntu yigira maneko ku mukunzi we aho agenda abaririza buri kamwe ku mukunzi we, kugeza aho aba atacyemera ibyo umukunzi we amubwira kuko aba yaramwumvisheho byinshi biri byo n’ibitari byo.
KUGIRA UBWOBA BWO GUSIGA UMUKUNZI WAWE WENYINE: Ni byiza kugira umwanya uhagije n’umukunzi wawe gusa ariko si ngombwa kumwizirikaho ukamubuza amahwemo aho uba wumva mwahorana gusa, atagira undi muntu bahura kabone n’iyo yaba ari inshuti ye. Uba wumva utatuma ajyana n’inshuti ze ahantu runaka mutari kumwe ndetse umugirira ubwoba iyo mutandukanye. Niba uteye gutyo, gerageza kumuha akanya ko guhumeka ureke yisanzurane n’inshuti ze.
GUTAKARIZA UMUKUNZI WAWE ICYIZERE: Hari igihe umuntu ajya mu rukundo n’undi ugasanga kwizerana ni hafi ya nta byo, aho ibyo umukunzi wawe akubwiye ukajya kubaririza andi makuru ku ruhande. Iyo mu rukundo habuzemo kwizerana, ntirushobora kuramba kuko icyizere ari ipfundo rigize urukundo.
GUHORA WIKANGA GUTANDUKANA N’UMUKUNZI WAWE: Hari igihe kigera umuntu uri mu rukundo akikanga ko yakwangwa kubera ibihe aba ari kunyuramo we n’umukunzi we. Nugera muri iki gihe, uzamenye ko udatekanye mu rukundo. Usabwa kwicaza umukunzi wawe, mukaganira kuri ubwo bwoba bwo kumutakaza ufite.
KUMVA UTARI INYANGAMUGAYO KU MUKUNZI WAWE: Aha uba wishinja guhemukira umukunzi wawe. Uko kwishinja bituruka ku mabanga amwe n’amwe uba waragiye umuhisha kandi we aye yose yarayakubwiye. Src: Bwiza Bill Gates yahishuye icyorezo karundura kigiye kwibasira isi.