Mu rwego rwo gukangurira abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’ababagana kurushaho gukoresha MoMo Pay mu kwishyurwa, sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘BivaMoMotima’, aho abakiriya bazajya abakoresha MoMo Pay cyane bazaba bazamura amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.
Mobile Money Rwanda Ltd yatangije ubu bukangurambaga nyuma y’uko bigaragaye ko abacuruzi benshi biraye bagahagarika gukoresha MoMo Pay mu rwego rwo kurinda abakiriya babo kudahendwa bakatwa mu kwishyura ibyo baguze. Yatangaje ko kandi igiye kugera mu gihugu cyose ibakangurira ibyiza byo kuyikoresha ndetse n’abatazifite bazihabwe.
Muri ubu bukangurambaga, hagiye gushyiramo n’ibihembo bihindura ubuzima bw’abantu, ku buryo mu byumweru bitandatu biri imbere bishobora gusiga abanyamahirwe bakoresha iyi serivisi batunze ibirimo moto, miliyoni 1 cyangwa imodoka mu buryo batateganyaga.
Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka, ubundi bategereze amahirwe yabo. Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto. Ibindi bihembo birimo nka televiziyo ya rutura, amatike yo guhaha, amatike y’indege bizajya bitangwa buri kwezi. Ati “Igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma y’iri rushanwa, ni imodoka nshya itaragendaho na rimwe. Izahabwa ku ruhande rw’abakiliya no ku ruhande rw’abacuruzi.”
MTN Rwanda ivuga ko kuri ubu imaze gukora amateka muri Afurika yo kugira Abaturarwanda bangana na miliyoni 5 z’abakoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga bakoresheje MTN ndetse ivuga ko igiye kurushaho gufasha abakoresha ubu buryo no muri serivisi zo kwiteza imbere, kugira ngo burusheho kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.
Umuyobozi wa Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame yagize ati “Dushaka ko 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye. Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatanga ubucuruzi cyangwa abashaka kwizigamira.”
MTN Rwanda ivuga ko kwinjira muri iyi gahunda yo guhatanira ibihembo nta kiguzi na kimwe bisaba bityo rero buri wese yagerageza hari igihe yasanga amahirwe ari aye na we agatangira umwaka atsindira ibihembo.