Meya wa Muhanga ntiyemera ko abaturage bafite inzara

Hari abahinzi bo mu karere ka Muhanga babwiye itangazamakuru ko bahinze bakarumbya, kuri ubu bakaba ntabyo kurya bafite kubera imvura yaguye nabi, bigatuma kubona ibiribwa bihagije umuryango bikaba ari ikibazo.

Gusonza ni ikintu gisanzwe mu binyabuzima, kuko n’ubusobanuro bwo gusonza mu Nkoranyamagambo buvuga ko gusonza Atari ikintu wabonesha amaso, ahubwo ari igihe umuntu yumva afite ubushake n’ibyifuzo byo kurya ikiribwa runaka. Gusonza kandi nabyo bigira ibipimo kubera ko rimwe uzumva bavuga ngo ‘ntahaze kubera ko yariye bike’.

Gusonza biterwa n’uko amafunguro ari make, atabonetse cyangwa se ahenze. Abatuye muri Muhanga bavuga ko imvura yabaye nke bituma ihinga rigenda nabi ntibeza. Bavuze ko iyo bagize amahire imvura ikagwira igihe, basarura ibyo barya bakanasagurira n’amasoko, ariko ku mwero w’ubu n’ibyagerageje kwera byumiye mu murima kubera izuba ry’igikatu.

Meya w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline we ati “Nta nzara ihari ahubwo ni ibyo kurya bidahagije.” Akavuga ko ari umusaruro muke bigatuma abantu barya ntibahage. Icyakora iyi mvugo hari abashobora kuyifata nk’aho meya atazi imibereho y’abo ayobora, kuko bo bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku masoko barema hirya no hino.

Mu kiganiro Meya yakoze, yaje kuganira n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’ingamba zikwiriye gufatwa mu kongera umusaruro w’ibihingwa. Mu kubaza buri muyobozi wari aho icyakorwa, baje kwemeranya ko inturusu zishaje zikwiriye kurandurwa kuko n’ubusanzwe ziri mu biti bicura ibindi amazi n’imyunyungugu ituma ibimera bikura muri rusange.

Abashinzwe ubuhinzi biyemeje kurwana isuri, gukorera urutoki no kongera imirimashuri. Muri iki kiganiro, Meya Kayitare yavuze ko mu igenzura ryakozwe muri 2022, basanze hari hegitare zigera kuri 91 zidahinze ikirenze ibyo ugasanga ari iz’abantu batuye muri Kigali. Ikibabaje kurushaho ngo ni uko abo basirimu b’I Kigali badatunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.

Inkuru Wasoma:  Umuganga w’i Bitaro bya Mibilizi yahuye n’akaga bituma nawe ajya mu Bitaro

Yakomeje avuga ko kubahari izi hegitari zingana gutya zidahingwa ari igihombo ku karere ka Muhanga, asaba abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’akarere kwita ku muhigo nyamukuru ari wo wo kwita ku guhaza abaturage. Kayitare yavuze ko bagiye gusaba abafite ayo masambu kuyabyaza umusaruro babyanga hagakurikizwa amategeko bakayamburwa.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yishe nyina amuziza kumurogera igitsina cye ntigikore

Yakomeje avuga ko kubahari izi hegitari zingana gutya zidahingwa ari igihombo ku karere ka Muhanga, asaba abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’akarere kwita ku muhigo nyamukuru ari wo wo kwita ku guhaza abaturage. Kayitare yavuze ko bagiye gusaba abafite ayo masambu kuyabyaza umusaruro babyanga hagakurikizwa amategeko bakayamburwa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved