Mukarutesi Vestine wari umuyobozi w’akarere ka Karongi, yirukanwe ku nshingano ze mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko Inama Njyanama y’aka karere yateranye, ifata umwanzuro wo kwirukana Mukarutesi wari umuyobozi w’aka karere kubera kutubahiriza inshingano ze.
Mukarutesi akuwe ku buyobozi nyuma yo kugirwa inama yo kwikosora ku bitaragendaga neza mu kazi ke no kubahiriza inshingano ze nk’uko perezidante w’inama Njyanama y’akarere ka Karongi, Dusingize Donatha yahamije aya makuru. Yagize ati “Nibyo koko yegujwe ntabwo akiri ku nshingano.”
Dusingize yakomeje avuga ko Inama Njyanama idasanzwe yateranye kubera ikibazo cyihutirwa cy’imikorere ya Mukarutesi wagiriwe inama kenshi ariko ntiyikosore. Akomeza avuga ko bimwe mu bintu byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitigeze bikosoka, no gusiragizwa kw’abaturage igihe bamugejejeho ibibazo byabo bigakemurwa biguru ntege.
Nk’uko itegeko ribiteganya, Niragire Theophile wari umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yahise ahabwa inshingano zo kuyobora aka karere by’agateganyo.