Mico the Best wagaragaye yambaye ingutiya yahakanye ubutinganyi

Nyuma y’uko Mico the Best ashyize hanze amafoto yambaye ingutiya bigakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye amakuru y’uko ari umutinganyi ashimangira ko ari umugabo wubatse bityo ko Atari umutinganyi.

Mico The Best yavuze ko aya mafoto yambaye ingutiya yayafashe mu buryo bw’ubucuruzi kuko hari iduka bitegura gukorana mu minsi iri imbere. Yagize ati “Iyo uri umugabo wubatse, hari ibyemezo uba utafata nka we, bisaba kubiganiraho (n’uwo mwashakanye) kandi mukabyemeranya nanjye rero ariya mafoto yagiye hanze nabanje kubiganiraho kandi yabyemeye.”

“Buriya abantu bashaka bajya bareka kuvuga nabi ikintu bataramenya ikiri inyuma yacyo. Njye ariya mafoto nayafashe kuko hari abantu tugiye gukorana, buriya ni uko ari ariya mwabonye mu minsi iri imbere harasohoka n’andi.” Mico The Best yavuze ko uretse kuba ari n’akazi ko kwamamaza, ariya amfoto yayemeye kubera umujinya w’umuntu wigeze kumwima akazi kubera ko ngo atakora ifoto ngo yamamare.

Mico The Best wanashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Inanasi’ yavuze ko aya mafoto ntahantu ahuriye no kuyamamaza nubwo byahuriranye. Avuga ko yari yiteguye ko kuyashyira hanze hari induru zizakurikiraho, ariko agasaba abantu kujya babanza gushishoza mbere yo guca imanza ku kintu batazi neza impamvu yacyo.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi The Ben uri kubarizwa muri Afurika y’Epfo yapfushije umubyeyi we

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved