Million 250 zo kuvuza yanga washyinguwe zari zarabonetse| Junior Giti yihaye umukoro ukomeye.

Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma no gushyingura Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu mwuga wo gusobanura filime yakoraga, yitabye Imana mu gihe amafaranga yo kumuhindurira umwijima yari yarabonetse.

Yanga yaguye muri Afurika y’Epfo tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima, hari nyuma y’uko muri Mata 2022 yari yashyiriye abana gusura nyina kuko ari ho akorera aza gufatirwayo n’uburwayi bwaje kumuhitana, yasezeweho bwa nyuma muri iki gihugu ku munsi ku wa Gatanu ari nabwo umubiri we wahise uzanwa mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye mu rusengero rwa New Life ruherereye Nyanza ya Kicukiro, nyuma yahise ajya gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Murumuna wa Yanga, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu gusobanura filime, yihaye umukoro ko nta kintu na kimwe abana ba Yanga yasize n’umugore we bagomba kubura kandi ahari.

Ati “reka dukomere ku bwe kuko ni cyo yadusabye kuva ku munsi wa mbere (…) Ndashimira umudamu wa Tom, Ericko, yarahabaye kuva ku munsi wa mbere, Imana izamfashe ntazagire icyo abura ngo abana basonze mpari.”

Inkuru Wasoma:  Harakekwa impamvu umuhanzi Chriss Eazy yahamagajwe na RIB.

Yavuze ko Yanga mu burwayi bwe yihanganaga ariko hakagera igihe akamubwira ko arembye ariko akamubuza kuba yagira uwo abibwira. Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo (Pastor John) wabanye na Yanga cyane cyane mu minsi ya nyuma ye, yavuze ko uyu mugabo yageze muri Afurika y’Epfo ari muzima ariko uburwayi bukaba ari ho bumufatira araremba kugeza yitabye Imana.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko nta muganga batagezeho ariko akanga akomeza kuremba, ibipimo byagarageje ko yari arwaye umwijima aho byasabaga amadorali ibihumbi 250 (asaga miliyoni 250 frw) kugira ngo bamuhindurire umwijima. Ngo aya mafaranga yari yarabonetse ariko kubera ko umwijima we wari warangiritse cyane yitaba Imana bataramuhindurira.

Ericko umugore wa Yanga asize, yavuze ko yamenyanye na Yanga asengera mu “ba-buddhist” ariko Yanga yaje kumuhindura. Yanga akaba asize ummwana w’umukobwa yabyaye mbere y’uko ashinga urugo, asize kandi umugore Ericko n’abana 2 babyaranye umuhungu n’umukobwa (Thompson na Agnes). Yanga yamenyanye na Ericko usanzwe uko mu ishimwi ry’umyuryango w’abibumbye muri 2006 bakaba barashakanye muri 2011. source: isimbi.

Umugore wa Yanga yahishuye uko yamwereye imbuto bigatuma ahindura idini.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved