Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannete arasaba abantu kwirinda ubusinzi cyane cyane abagore bakabugendera kure kuko ngo hari abagaragara bagenda bandika umunani mu mihanda. Prof. Bayisenge avuga ukurikije imibare igaragazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare ndetse n’urwego rw’imiyoborere RGB, ubusinzi bwamaze gufata indi ntera kuburyo bukwiye kugabanywa mu miryango.
Avuga ko ubusinzi buhangayikishije mu muryango nyarwanda kandi bukaba inkomoko yo gusesagura ibyagatunze umuryango ndetse bukaba n’isoko y’amakimbirane kuburyo abantu bakwiye kubureka. Ati “byanze bikunze aho ubusinzi bwinjiye mu rugo, umuryango urasenyuka niyo mpamvu mvuga ko buhangayikishije, abakuru nubwo batabuzwa kunywa n’itegeko ariko bakanywa mu rugero.”
Avuga ko iki kibazo cyamaze gufata indi ntera kuko cyageze no mu babyeyi y’abagore, aho ngo hari abagenda bandika umunani mu muhanda kandi bidakwiriye. Ati “twahoze tubona kera abagabo aribo bagenda bandika umunani ariko tubabazwa n’uko n’ababyeyi b’aba ‘Mama’ hari igihe tubabona na bo bandika umunani, ibyo ntago bikwiriye.”
Ikindi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi kuko ntacyo rwageraho igihe rwamaze kubatwa n’inzoga. Hari abagore benshi basigaye bagaragara basinze ariko bagatanga ubusobanuro bw’uko impamvu ari uburinganire, bityo icyo umugabo yakora n’umugore akaba yagikora.