Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi  yatangaje ko igiye gushyiraho ikigo kizajya gikurikirana abantu bose bakoresha ibihangano by’abahanzi batabisabiye uruhushya, kugira ngo bishyurwe kandi ayo mafaranga agere ku bahanzi.

 

Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko icyo kigo kizashyirwaho vuba kikazajya gikusanya amakuru y’abakoresha ibihangano by’abahanzi n’amafaranga bagomba kwishyura. Yasobanuye ko ibi bizafasha abahanzi kubona inyungu ku mutungo wabo bwite mu by’ubwenge.

 

 

Yavuze ko Minisiteri iri gukorana na MINICOM na RDB kugira ngo hajyeho iteka rya Minisitiri rizagena uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa. Yongeraho ko hoteli, sitade, DJs n’abandi bose bakoresha ibihangano by’abahanzi bazajya babanza kubona uruhushya kandi bishyure mbere yo kubikoresha.

 

 

Abahanzi na bo basabwe kwandikisha ibihangano byabo muri RDB kugira ngo birindwe kwibwa kandi bibabyarire inyungu.

 

 

 

Iki gikorwa kigamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.