Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko igiye gushyiraho ikigo kizajya gikurikirana abantu bose bakoresha ibihangano by’abahanzi batabisabiye uruhushya, kugira ngo bishyurwe kandi ayo mafaranga agere ku bahanzi.
Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko icyo kigo kizashyirwaho vuba kikazajya gikusanya amakuru y’abakoresha ibihangano by’abahanzi n’amafaranga bagomba kwishyura. Yasobanuye ko ibi bizafasha abahanzi kubona inyungu ku mutungo wabo bwite mu by’ubwenge.
Yavuze ko Minisiteri iri gukorana na MINICOM na RDB kugira ngo hajyeho iteka rya Minisitiri rizagena uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa. Yongeraho ko hoteli, sitade, DJs n’abandi bose bakoresha ibihangano by’abahanzi bazajya babanza kubona uruhushya kandi bishyure mbere yo kubikoresha.
Abahanzi na bo basabwe kwandikisha ibihangano byabo muri RDB kugira ngo birindwe kwibwa kandi bibabyarire inyungu.
Iki gikorwa kigamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.