Minisiteri y’Ingabo za Romania yatahuye ko amagana y’inkeragutabara za kiriya gihugu yasinyanye amasezerano na Sosiyete zigenga zo muri Congo.
Iperereza ry’iriya Minisiteri kandi ryagaragaje ko hari abasirikare bakiri mu kazi na bo bagiye kurwana muri Congo, nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’ababyeyi.
Raporo y’iyi Minisiteri ivuga ko mu nkeragutabara zaje kurwana ku ruhande rwa FARDC, harimo 24 bari barasubijwe mu gisirikare cya Romania hagati ya 2023 na 2024.
Ikomeza ivuga ko “hanyuma abasirikare barindwi bakiri mu kazi byagaragaye ko bakoreye mu buryo butemewe muri RDC hagati ya 2023 no mu ntangiriro za 2025, ubwo bari bari mu kiruhuko cyemewe cy’ababyeyi kugeza abana babo bagize imyaka ibiri y’amavuko.”
Batatu muri aba basirikare ngo baracyari mu kiruhuko, mu gihe bane bamaze gusubira mu kazi.
Amakuru kandi avuga ko ikirego kireba umwe muri bariya basirikare cyamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare, mu gihe bagenzi be na bo bagomba kuzabushyikirizwa.
Mu byo bashinjwa nk’uko iperereza ryabigaragaje, harimo gusohoka igihugu nta ruhushya ndetse no kujya mu bikorwa byo hanze y’igihugu bidafite aho bihurira n’inshingano zabo za gisirikare.
Hejuru ya bariya basirikare, muri rusange inkeragutabara 466 zo muri Romania zirimo izavuye mu gisirikare kubera kugeza ku myaka y’ubukure, kwegura cyangwa uburwayi ari zo zarwanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo abacanshuro 280 bo muri Romania berekeje mu gihugu cyabo baciye mu Rwanda, mu gihe igihugu cya Romania gitangaza ko hagati Y’Abanyaburayi 1500 na 2000 aribo binjiye muri DRCongo bagiye gufasha leta ya Kinshasa kurwanya M23.
Byari nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 wari umaze kwigarurira Umujyi wa Goma uwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo.
Minisiteri y’Ingabo za Romania ivuga ko kuba bamwe muri bariya bacanshuro barasubijwe mu gisirikare nta kibazo biteje, bijyanye no kuba bafite inshingano zoroheje zitabemerera kugera ku makuru y’ibanga akomeye.
Minisitiri w’ingabo za kiriya gihugu, Angel Tîlvăr, yatangaje ko hari gukorwa “isuzuma ryihuse n’uruhare rwatumye biriya bibaho (kuba abasirikare bari mu kazi barahindutse abacanshuro), n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ryatumye bitazongera kubaho.”
Abacanshuro bo muri Romania barwanyaga M23 bafatanyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo za SADC, iz’u Burundi na Wazalendo.