Imbuga nkoranyambaga ziganjemo ibitekerezo ku nkuru nyamukuru ebyiri ziri kuvugwa muri iyi minsi, benshi barisanzuye mu kuzitangaho ibitekerezo , bamwe ariko bari kuzvugaho ko bazibinyemo ko “abantu batareshya imbere y’amategeko” nk’uko abategetsi bakunda kubivuga. Izo nkuru ebyiri ni ukwirukanwa k’umunyamabanga wa leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco, guhagarikwa kwa miss Rwanda ndetse no gufungwa k’uwegukanye iryo rushanwa mu mwaka wa 2017.
Mu minsi mike ishize nibwo bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye nk’umunyamabanga muri minister ashinjwa ruswa afungirwa iwe mu rugo, gusa asaba imbabazi mu ruhame ndetse benshi babivugaho harimo na perezida wa Repubulik. Kuwa mbere nibwo ministeri y’umuco yahagaritse irushanwa rya miss Rwanda, ubugenzacyaha bufunga miss Elsa wabaye nyampinga wa 2017 ashinjwa ibirimo impapuro mpimbano.
Mu gihe inkuru ya bamporiki yari ikiganirwaho, nibwo iya Miss Elsa yahise yikubitami ishyushye, ibitekerezo biratangwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri za group za whatsapp. Uretse inguni zitandukanye benshi bagiye bavugaho kuri izi nkuru zombie, hari n’ababonyemo ibyiswe ubusumbane imbere y’amategeko. Bamwe bibaza impamvu ministeri uregwa kandi wemera icyaha afungiwe mu rugo, naho miss Rwanda uregwa inyandiko mpimbano agafungirwa muri casho. Aba bombi ibyaha baregwa amategeko abihanisha ibihano bingana.
Mu nkuru dukesha BBC gahuza, yavuze ko kuri facebook umuntu umwe yavuze ati” ni kenshi batubwira ngo twese turangana imbere y’amategeko, ariko ubu tubonye ko imbere yayo Bamporiki aremereye kurusha Elsa”. Hari abasanzwe banenga ko nubwo ubusanzwe ihame ari uko ukekwa yagakurikiranwe adafunzwe, inzego z’iperereza mu Rwanda zihutira gufunga ugikekwa.
Muri imwe muri group ya Whatsapp irimo n’umunyamakuru wa BBC Gahuza, hari abavuga ko ari uburenganzira bw’abakora iperereza gufungira umuntu ukekwa iwe cyangwa se muri kasho. Undi we yanditse agira ati” kuba miss elsa afungiwe muri kasho, Bamporiki akaba afungiwe iwe mu rugo bitwereka ko amategeko atadukoraho mu buryo bungana”.
Itegeko ryo kurwanya ruswa rivuga ko uyihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7. Naho igitabo cy’amategeko ahana kivuga ko uhamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho kuri bamporiki wasabye imbabazi n’abandi benshi bakazimusabira ariko perezida Paul Kagame agasubiza ati” guhanwa nabyo birafasha”.
Elsa iradukunda we urimo gusabirwa imbabazi n’umubyeyi we mu itangazamakuru, byaba ari ibidasanzwe nubwo bishoboka kurekurwa, ariko ibyitezwe nuko dosiye ye ishobora kuregerwa ubushinjacyaha akazagezwa imbere y’urukiko. Ni inkuru dukesha BBC Gahuza, tunagendera ku bitekerezo biri gutangwa ku mbuga nkoranyambaga.