banner

Minisitiri Dr. Bizimana ntiyemeranya n’Abarokore basenga mu ndimi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascene ntiyemeranya n’indimi z’abarokore bavuga igihe buzuye Mwuka Wera kuko ngo ziba zidasobanutse kandi zitumvwa na buri wese.

Agaragaza ko izo ndimi bavuga abenshi baba bazihimbye kuko ari imyuka iba ibavugiramo kandi zumvwa n’abazivuga gusa nyuma bakazisobanura uko babishaka.

Minisitiri Dr. Bizimana ashimangira ko izo ndimi nta numwe wumva icyo undi avuga ariko ururimi rw’Ikinyarwanda ari rwo ruhuza Abanyarwanda kandi buri wese akarusobanukirwa nta bundi busemuzi yifashishishije kuko ari wo musingi ubahuza.

Ati: “Abarokore hari igihe bajya bagira imyuka ibavugiramo mu ndimi. Izo ndimi iyo barimo bazivuga baba bazihimbye ntaziba zihari izo ndimi iyo barimo bazivuga nta numwe wumva icyo undi arimo avuga murumva ntacyo biba bimaze kuko ntawumva icyo undi avuga ariko Ikinyarwanda ukivuze wese undi aracyumva.”

Nubwo avuga ibyo ariko abasenga mu ndimi bemeza ko ari ikimenyetso kibahuza na Mwuka Wera kandi ari ubwiru kuko ibyo mwuka avugira muri bo babisemurira abo Imana iba yabatumyeho.

Kwizera Derrick Herve, avuga ko ari Umuhanuzi kandi yize mu ishuri rya Bibiliya nyuma Imana imuha impano yo guhanura no gusenga mu ndimi.

Avuga ko kuba hari abatemera ko guhanura no gusenga mu ndimi bibaho atabibarenganyiriza kuko na Yesu yaje mu Isi ntibamwera.

Gusa yemeza ko abahakana ko izo mpano zibaho hari ubwo Mwuka Wera azabasanga akabemeza kuko bitakorwa n’imbaraga z’umuntu.

Ati: “Iyo nsenga Mwuka Wera akanyuzura nisanga navuze mu ndimi kandi ni ibintu byizana ntabwo babihatiriza, yewe nta nubwo ari impano igirwa na buri wese kuko hari abahanura ariko batavuga mu ndimi, hari n’ababa bafite izo mpano zose biterwa n’ibyo Imana iba yahaye umuntu.”

Akomeza avuga ko yahishuriwe ko gutindana n’Imana byimbitse kandi ugakora imirimo yo gukiranuka wisanga mu bwiza bwayo ikakubera inshuti kandi igatanga impano zitandukanye.

Ati: “Kwiyegurira Imana no kuyiha ibyange byose nkemera kwigomwa ibinezeza bijyanye n’irari ry’umubiri wanjye nkakurikira inzira zayo ni byo byatumye ingira inshuti ikampa izo mpano zose.”

Hari na bamwe mu Bakirisitu bavuga ko bizerera mu nzira zose z’Imana harimo impano itanga zirimo; kuvuga mu ndimi no guhanura kandi bemera badashidikanya ibyo abahanuzi nyakuri bavuga.

Habimana Gabriel avuga ko hari uwamusengeye mu ndimi kandi ibyo yamubwiye byose yasanze ari ukuri kutavangiye kuko mu 2021 hari umuhanuzi wamubwiye ko Imana imurinze gupfa akenyutse azize impanuka kandi byamubayeho.

Inkuru Wasoma:  FDLR iremeza ko Brig. Gen. Gakwerere wahawe u Rwanda yari mu bakuru bayo

Ati: “Mu by’ukuri iyo bari gusenga mu ndimi ntabwo ibyo bavuga tuba tubyumva ariko iyo babisobanuye bihura n’ukuri kandi njye ibyo nabwiwe byose narabibonye kuko mu 2021 impanuka yari impitanye Imana ikinga akaboko kandi byose nari narabihanuriwe.”

Bibiliya ivuga iki ku kuvuga izindi ndimi no guhanura?

Bibiliya Ntagatifu, mu gitabo cy’Abanyakorinto ba 1, Umutwe wa 14 kuva ku murongo wa 1-5 hagira hati:

“Ngaho rero nimukurikirane urukundo, kandi muharanire ingabire za Roho, cyane cyane iy’ubuhanuzi. 2. Kuko uvuga mu ndimi aba atabwira abantu, ahubwo Imana; koko kandi nta we uba amwumva; aba avuga ibimuri mu mutima ariko by’amayobera. 3. Nyamara uhanura we, aba abwira abantu, akabakomeza, akabashishikaza, akabahumuriza.

4.Uvuga mu ndimi ni we ubwe wiyungura, naho uhanura aba agiriye akamaro ikoraniro ry’abavandimwe. 5.Nakwifuza ko mwese muvuga mu ndimi, ariko icyo nahitamo ni uko mwahanura. Uhanura asumbye uvuga mu indimi, keretse rero nyirukuzivuga ashoboye no kuzisobanura, bigakomeza ikoraniro.”

Inyandiko za Bibiliya zigaragaza ko ibitangaza byo kuvuga izindi ndimi byatangiriye i Yerusalemu, ku munsi mukuru w’Abayahudi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33.

Aho Abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye hamwe igihe ‘buzuzwaga umwuka wera, bagatangira kuvuga izindi ndimi nkuko bigararagara mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 1:15; 2: 1-4.

Ibyakozw 2: 1-4 Hagira hati: “Ku munsi mukuru wa Pentekote, abigishwa bose bari bateraniye ahantu hamwe. 2 Mu buryo butunguranye humvikanye urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’umuyaga mwinshi cyane, maze rwuzura inzu yose bari bicayemo. 3 Nuko babona indimi zimeze nk’iz’umuriro, maze zigenda zigabanya, ururimi rujya kuri buri wese muri bo, 4 bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi kuko umwuka wera wari wabahaye ubushobozi bwo kuzivuga.”

Intumwa Pawulo yo yavuze ko ‘kuvuga mu zindi ndimi bitari ikimenyetso ku bizera, ko ahubwo byari ikimenyetso ku batizera nkuko bigaragara mu 1 Abakorinto 14:22.’

Gusa hari n’izindi nyandiko za Bibiliya zivuga ko kuvuga izindi ndimi no guhanura bizakurwaho.

Mu 1 rw’Abakorinto 13:8 hagira hati: “Urukundo ntiruzashira. Ariko impano zo guhanura zizakurwaho. Impano zo kuvuga izindi ndimi na zo zizagira iherezo n’impano zo kugira ubumenyi mu buryo bw’igitangaza, zizavaho.”

Urubuga JW.ORG ruvuga ku nyandiko za Bibilya rugaragaza kuvuga izindi ndimi byarangiye mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Kuri ubu nta muntu muri iki gihe ushobora kuvuga izindi ndimi abifashijwemo n’Imana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!