Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko icyemezo cyo gufunga ibitaro by’akarere bya Nyarugenge cyafashwe kugira ngo bivugururwe cyane cyane mu bijyanye n’impombo zitwara amazi n’imyanda.
Mu Ukwakira 2024 ni bwo ibitaro by’akarere bya Nyarugenge byafunze imiryango by’agateganyo, abarwayi bari babirwariyemo basabwa kujya mu yandi mavuriro.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane nyuma yo kugeza kuri Sena gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko imirimo yo kuvugurura ibi bitaro iri kugera ku musozo.
Ati “Kuba byari byarahagaritswe kugira ngo bivugururwe cyari ikibazo gikomeye cy’ibitembo bitwara amazi, ibitwara umwanda n’ibindi. Byasabaga ko bikorwa ku buryo burambye kandi byarakemutse, ibisigaye ni ibikoresho biri kuvugururwa byari bihari, ku buryo mu minsi mike rwose birongera bifungure.”
Yavuze ko gufunga ibi bitaro by’agateganyo byatumye umubare w’abarwayi ibindi byakiraga wiyongera, gusa yizeza ko mu minsi mike iki kibazo kizaba cyakemutse.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko kandi hari ikindi gice cya kabiri cy’ibi bitaro by’Akarere bya Nyarugenge, biteganyijwe ko kizubakwa mu minsi iri imbere.
Yavuze ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda iri gushaka amikoro yo kubaka iki gice cya kabiri.
Ati “Buriya biriya bitaro bya Nyarugenge mubona ni igice cya mbere, hari igice cya kabiri kirateganyijwe ndetse turi gusoza amasezerano n’abazadufasha kubona amikoro yabyo, haba ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Umujyi wa Kigali, ndetse na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.”
Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye gukora mu mwaka wa 2020, bisabwe n’abatuye mu murenge wa Nyamirambo, no mu bice bituranye na wo.
Ubwo ibi bitaro byatangiraga gukora, Umuyobozi wabyo yatangaje ko bije kunganira ibya Muhima mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Iyi ntego yagezweho kuko ubu biganwa n’ababyeyi barenga 200 baje kubyara buri kwezi.
Muri serivisi z’ibitaro bakira abarwayi bari hagati ya 500 na 700 mu kwezi. Ibitanda 120 ibitaro byatangiranye bikoreshwa ku rugero rwo hejuru kuko akenshi usanga 90% biriho abarwayi.