Minisitiri Dr Utumatwishima yasubije Bushali wagaragaje ko afite inyota yo guhura na we yibaza niba ari umu-mama

Umuhanzi w’umuraperi Bushali umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro na InyaRwanda Tv, yatangaje ko yifuza guhurana Minisitiri Utumatwishima nyuma yo kumenya ko ari mu barebye imiririmbire ye. Nyuma y’igihe gito Bushali atangaje ibi, Dr Utumatwishima Abdallah yemeye ko azahura n’uyu muhanzi.

Iki kiganiro ubwo cyabaga Bushali yabajijwe niba yamenya ko mu bo yataramiye mu gitaramo cyo kumurika Albumu ya Yago Pon Dat yitwa ‘Suwejo’ harimo Minisitiri Utumatwishima, asubiza avuga ko atigeze abimenya.

Mbere yo gusubiza iki kibazo kandi uyu muraperi yabajije umunyamakuru niba Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yaba ari umu-mama, maze umunyamakuru amusobanurira amubwira ko ari umugabo. Yagize ati “Ntabwo namenye niba Minisitiri yari ahari, ‘akimara kubwirwa izina rya Minisitiri wari uhari’, uyu muhanzi yagize ati: Ni umu-mama?.”

Inkuru Wasoma:  Imyanzuro y’urubanza Danny Nanone yarezwemo n’umugore babyaranye

Uyu muraperi akimara gusobanurirwa ko Minisitiri ari umupapa, yagize ati “Ntabwo nari nzi ko ahari. Ahubwo ndanagusuhuje papa wanjye. Nareba iki kiganiro azamfashe duhure kuko nanjye nkeneye inama z’aba papa baba baturusha ibintu byinshi bitandukanye.”

Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa X(yahoze ari Twitter) asa n’uwatangajwe cyane no kuba Bushali yarashidikanyije ku wo ari we, ariko na none muri ubwo butumwa yamwemereye ko bazahura. Yagize ati: “ Ariko Bushido yaravuze ngo #Utumatwishima ni umu-mama, Bushali uzamuzane kuri Minisiteri tumenyane.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved