Minisitiri Dr Utumatwishima yatangaje ko yifuza guhura n’abafana ba Yago Pon Dat (Aba-Big Energy)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragarije umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat ko yifuza guhura n’abafana be (biyita Aba-Big Energy) akabereka ibitagenda neza ku myitwarire yabo.

Minisitiri Utumatwishima yasubije Yago nyuma y’aho agaragaje ko habayeho kwibeshya ku bafana be bakabita agatsiko kandi atari ko biri ahubwo ngo ari abakunzi be. Uyu munyamakuru yifashishije amashusho ya Minisitiri Abdallah yo ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byifatanyaga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.

Uwo munsi Minisitiri Abdallah yavuze ko hatabayeho kwitonda ibimaze iminsi bibera ku mbuga nkoranyambaga byabyaye agatsiko cyangwa itsinda ry’abitwa Aba-Big Energy (bazwi nk’abafana ba Yago) bishobora kubyara ibindi bindi.

Ati “Mujya mwumva abo RIB ivuga ngo ni Big Energy, buri ibintu bitangira byitwa Big Energy bigatangira mubona ari agatsiko gato bikarangira bibaye nk’igitekerezo cy’impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano. Iyo bakubwiye ngo bireke bivemo ntuzane ibintu byo kujya impaka, bariya bantu ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z’iperereza.”

Yago ntiyaripfanye kuko yifashishije amashusho ya Minisitiri yatambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo X (yahoze ari Twitter) na Instagram, avuga ko Aba-Big Energy atari itsinda cyangwa agatsiko nk’uko Minisitiri Dr Utumatwishima yabivuze ahubwo ko ari abakunzi b’ibikorwa akora birimo itangazamakuru ndetse n’umuziki.

Mu gusubiza, Minisitiri yamubwiye ko yitiranyije ibyo yatangaje kuko hari abitwaza Big Energy bagafana mu buryo budakwiriye, bikagaragara nabi amubwira ko niba hari abafana be bifuza ko baganira bamwandikira.

Yagize ati “Niba hari abafana bawe bifuza ko twaganira nkababwira ibyo bakosora mu kugushyigikira, banyandikire tubipange. Nta mutima mubi. Erega nanjye nitabiriye igitaramo cyawe ndetse namamaza indirimbo zawe kubera kugushyigikira. Iyo abantu batangiye gutandukira, tujya inama, iyo batemeye inama barahanwa.”

Inkuru Wasoma:  Barasaba ko umurambo washyinguwe watabururwa igitaraganya kubera impamvu bagaragaje.

Yabwiye uyu musore ko gufana byemewe ariko hari igihe habaho gutandukira abantu bakagirwa inama, mu gihe batazumvishe bagahanwa. Ati “Gufana umuhanzi, gufana umupira, ni ibintu byemewe tunashaka cyane. Gufana amafuti, kwibasira abo muhuje umwuga, kujya inzira y’amacakubiri ni kirazira. Na ho showbizz yo, twese tuzafatanya, bizajya ku murongo kandi vuba.”

Yago yavuze ko Aba-Big Energy ari abakunzi be aho kuba agatsiko

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko yifuza guhura n’abakunzi ba Yago bakaganira

Inkuru Wasoma:  Umugore akubise umugabo amugira intere hafi kumwica| umugore asanzwe ata umugabo akajya gusambana

Yabwiye uyu musore ko gufana byemewe ariko hari igihe habaho gutandukira abantu bakagirwa inama, mu gihe batazumvishe bagahanwa. Ati “Gufana umuhanzi, gufana umupira, ni ibintu byemewe tunashaka cyane. Gufana amafuti, kwibasira abo muhuje umwuga, kujya inzira y’amacakubiri ni kirazira. Na ho showbizz yo, twese tuzafatanya, bizajya ku murongo kandi vuba.”

Yago yavuze ko Aba-Big Energy ari abakunzi be aho kuba agatsiko

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko yifuza guhura n’abakunzi ba Yago bakaganira

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved