Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ari muri Brésil aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine.

 

Ni uruzinduko Minisitiri w’Ingabo yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo, Jose Mucio Monteiro Filho.

 

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Juvenal Marizamunda yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa usanzwe ari Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

 

RDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bombi bari kumwe na Amb. Lawrence Manzi uhagarariye u Rwanda muri Brésil, kuri uyu wa Gatatu bitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga rya gisirikare n’umutekano rizwi nka LAAD 2025 riri kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro.

 

Iri murikabikorwa ni ryo rya mbere rinini rya gisirikare rinini kurusha andi muri Amerika y’amajyepfo.

Minisitiri Marizamunda n’abo bari kumwe ubwo baryitabiraga, baboneyeho umwanya wo guhura no kuganira n’abayobozi batandukanye baryitabiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.