Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasobanuye ko amakipe y’igihugu asohokera u Rwanda mu marushanwa atandukanye adakwiye kuba ingwizamurongo kuko bitwara igihugu amafaranga menshi.

 

 

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025.

 

Yavuze ko amafaranga ya Leta aho yashyizwe hagomba gukurikiranwa kugira ngo abyare umusaruro.

Ati “Turemeranya ko ifaranga rya Leta aho ryagiye ryose tugomba kubikurikirana, natwe ni inshingano yacu ya buri munsi kandi tukareba ko ribyara umusaruro. Mu biganiro tumaze igihe tuganira na federasiyo zose, twagaragaje ko tutazajya twohereza amafaranga ahantu hatari inyigo igaragara ikizavamo.”

 

“Ntabwo imikino yose cyangwa siporo zose, niba hatarimo inyigo y’umusaruro ntabwo ubwo biba ari iby’ibanze. Twaravuze tuti ni byiza. Siporo ni nziza mu buryo bwose ariko iyo bigiye ku hantu amafaranga ya Leta yagiye, hagomba kubaho umusaruro cyane cyane guteza imbere impano.”

 

Yagaragaje ko Minisiteri yamaze kuganira na za federasiyo ku buryo amakipe asohokera igihugu aba agomba kubona intsinzi aho kwitabira gusa.

 

Ati “Twaganiriye na za federasiyo nabo barabizi ko nta kipe igomba gusohokera igihugu byo gusohoka gusa. Niba tutariteguye tukaba tubona ko aho hantu tugiye kuba ingwizamurongo ntabwo tugomba gutakaza amafaranga.”

 

“Kuko ikipe gusohoka byonyine igiye mu irushanwa cyangwa kwakira irushanwa, nta n’imwe dutanga amafaranga nibura ari hasi ya miliyoni 300 Frw. Nta n’imwe pe! Iyo ubaza amatike, ukabara igihe bazabayo, ukareba umwiherero, usanga bigera muri ayo mafaranga.”

 

Minisitiri Mukazayire yasobanuye ko u Rwanda rutitabiriye amarushanwa ya CECAFA U17 umwaka ushize kubera ko rutari rwiteguye neza, rwanga guhombya amafaranga y’igihugu kuko ikipe yashoboraga kuba ingwizamurongo.

 

Ati “Ntabwo twagiyeyo kuko tutari twiteguye, uyu mwaka baragenda kuko twiteguye. Icyo gihe twafashe amafaranga tuyakoresha dushaka abakinnyi, tubategure, tubahe umutoza, tuzane ababa hanze, kandi uyu munsi dufite abagera kuri batanu twahamagaye bakina hanze tuzi ko bashobora kuza gutanga umusaruro mu ikipe tuzubaka.”

 

Yagaragaje ko muri federasiyo 35 kuri ubu izigerageza gukora ari 11 ari na zo zihabwa amafaranga na Minisiteri kuko ziba zagaragaje ko hari umusaruro zitanga haba mu buryo bwo guteza imbere impano n’ibindi.

 

Yashimangiye ko gushora muri siporo bihenda ari na yo mpamvu bahisemo gushyira imari ahantu hatanga umusaruro asaba izindi federasiyo kugaragaza inyigo y’uburyo amafaranga zahabwa azatanga umusaruro.

 

Mukazayire kandi yavuze ko kugira ngo siporo y’u Rwanda itange ibyishimo bisaba kubaka haherewe hasi aho kuri ubu hatangijwe amarushanwa yo mu mashuri ahabwa ingengo y’imari ya Leta, amarushanwa yo muri za Kaminuza ‘University League’ agiye gutangizwa no kuba federasiyo zigomba gushyira imbaraga mu guteza imbere impano z’abato.