Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko hamwe n’inzego bakorana bari gukurikirana ikibazo cy’abakinnyi ba Fatima WFC bari gutabaza basaba ko bakwishyurizwa imishahara ubuyobozi bw’ikipe bubabereyemo.
Hashize iminsi havugwa ibibazo by’amikoro mu mupira w’amaguru w’abagore by’umwihariko mu makipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Uko ni ko n’abakinnyi ndetse n’umutoza ba Fatima WFC baherutse gutabaza inzego bireba, zikabishyuriza Padiri Ferdinand Hagabimana uyiyobora bagaragaza ko akomeje kubarerega.
Minisitiri Mukazayire abinyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko iki kibazo cy’aba bakinnyi kiri gukurikiranwa mu rwego rwo kugishakira umuti. Ati “Iki kibazo cyatugezeho kandi turimo gufatanya n’izindi nzego dukorana kugira ngo kibonerwe umuti urambye.”
Bivugwa ko aba bakinnyi bashakishije Padiri Hagabimana bagakomeza kumubura, biyemeza kujya kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, na we wabasabye gusubirayo bakajya gutegerereza Padiri ku biro bye bikarangira abahunze ntacyo abamariye.
Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze itarabona umushahara kuva uyu mwaka w’imikino watangira, iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani mu mikino 12 imaze gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2024/24.