Minisitiri w’Umutekano mushya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahize ko mu gihe kitarenze amezi atatu gusa aribube arangije Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ihuza Ingazo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Minisitiri Hon Guy Kabombo yavuze ko ibi ahize bijyanye n’icyizere yagiriwe cyizatuma ashyira ibintu ku murongo Abanyekongo bakongera kugira amahoro. Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa ubwo yari kumwe n’uwo yasimbuye kuri uyu mwanya, Jean Pierre Bemba Gombo.
Yavuze ko mu gihe yagizwe minisitiri w’umutekano n’uw’ingabo z’iki gihugu cya RDC, azakora ibishoboka byose agahagarika intarambara ihanganishije Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba m23. Yagize ati “Ndabizeza neza ko mu minsi itarenze ijana Abanyakongo bazaba batangiye kubona impinduka. Muzanshimira kandi muzanyurwa nibyo nzaba nakoze.”
Atangaje ibi mu gihe hashize icyumweru Perezida Tshisekedi afatanyije na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu bakoze Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri bagera kuri 52. Gusa abasesenguzi mu bya Politiki, bavuga ko ibi uyu mu Minisitiri avuga ari amavamuhira bitewe n’uko abaza bose ariko bavuga uhereye no ku mukuru w’Igihugu.