Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha umunani ahatwa ibibazo n’Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rusesa imanza, ku cyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari yo mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

 

Ni ubwa kabiri Minisitiri Mutamba ageze imbere y’abashinjacyaha nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko ya RDC itanze uburenganzira bwo kumukurikiranaho iki cyaha tariki ya 29 Gicurasi 2025.

 

Nk’uko byagenze ku wa 3 Kamena, ku wa 6 Kamena na bwo yagiye ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru aherekejwe n’abanyamategeko be, ndetse n’abaturage benshi bamushyigikiye, bagendaga basakuza aho banyuraga hose.

 

Bitewe n’akavuyo aba baturage bari bafite, ku biro by’Umushinjacyaha hoherejwe abapolisi benshi, bagerageza kubatatanya bakoresheje imyuka iryana mu maso.

 

Minisitiri Mutamba yageze mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru Saa saba z’amanywa (amasaha y’i Kigali). Saa tatu z’ijoro ni bwo Umushinjacyaha Sylvain Kalwila yamurekuye, arataha, amumenyesha ko azongera kwitaba tariki ya 9 Kamena.

 

Ubwo Minisitiri Mutamba yari imbere ya Komisiyo yihariye y’Inteko yari ishinzwe gusuzuma dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyijwe mu mushinga wo kubaka gereza ya Kisangani, zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, asaba imbabazi.

 

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuva yaba Minisitiri, yahuye n’imbogamizi zitandukanye, kuko afitanye amakimbirane na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, utakimwifuza muri Guverinoma.

 

Mutamba yari yararahiye ko atazigera yitaba Ubushinjacyaha mu rukiko rusesa imanza, kuko ngo umuyobozi wabwo, Firmin Mvonde, adafite ububasha bwo kumuhamagaza kuko na we akurikiranyweho kunyereza ibihumbi 900 by’Amayero (miliyoni y’Amadolari) yaguzemo inzu mu Bubiligi.

Mu biro by’Umushinjacyaha, Minisitiri Mutamba yari aherekejwe n’abanyamategeko be

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.