banner

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Leonidovich w’u Burusiya ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya ushinzwe u Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Bogdanov Mikhail Leonidovich, cyagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze iminsi ivugwaho cyane ku Isi, ibihugu bimwe bigahitamo kwirengagiza umuzi w’ikibazo gituma M23 yarongeye kwegura intwaro mu 2021.

Muri Mutarama 2025, intambara yahinduye isura umutwe wa M23 wigarurira Umujyi wa Goma ndetse utangaza ko mu gihe Leta ya RDC yaba itemeye ibiganiro intambara izagera n’i Kinshasa.

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri Wungirije w’u Burusiya ushinzwe u Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Bogdanov Mikhail Leonidovich.

Amakuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri agaragaza ko abayobozi bombi “bunguranye ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, banaganira ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’ibihugu byombi.”

Inkuru Wasoma:  Umugore yataye uruhinja mukiriziya avuga ko agiye kwiherera gato akagaruka

Ubwo Akanama ka Loni kateranaga inshuro ebyiri nyuma y’ifatwa rya Goma, ku wa 28 Mutarama, Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni, Vasily Alekseyevich Nebenzya, yagaragaje ko ibibazo by’intambara bihora mu Burasirazuba bwa RDC bifite umuzi mu bihe by’ubukoloni, asaba ko ibiganiro bya Nairobi bisubukurwa n’ibya Luanda bikongera gukorwa kugira ngo hagerwe ku mahoro arambye.

Ikibazo cy’Abatutsi bo muri RDC n’abavuga Ikinyarwanda cyagiye cyirengagizwa kuva kera n’ubutegetsi bwa RDC, gusa cyongerewe umurego n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahungiyeyo umaze gukora Jenoside mu Rwanda, ugakomeza gukwirakwizayo ingengabitekerezo ya Jenoside, kwica no gusahura.

U Rwanda rugaragaza ko akarere kagira amahoro ari uko uyu mutwe uhora ushaka gutera igihugu no guhirika ubutegetsi uranduwe burundu mu Burasirazuba bwa RDC, kuko ari na wo ugenda ucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bato no mu buyobozi bwawuhaye intebe.

Kuri ubu FDLR ifatanya mu ntambara n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abacanshuro na Wazalendo barwanya M23, ariko umugambi bahuriyeho na Perezida wa RDC, Tshisekedi ni uwo guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!