Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga abona ibitero by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigabwa mu bice bigenzurwa na AFC/23 nyamara uyu mutwe wasubiza bagahaguruka.

 

 

Mu gitondo cyo ku wa 15 Ukuboza 2025, indege za Sukhoi-25 na drones za FARDC zagabye ibitero mu gace ka Rwitsankuku bihitana abantu benshi.

 

Minisitiri Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri konti ya X yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifite ikibazo cyo kwirengagiza ibitero bigabwa na FARDC ku nsisiro z’Abanyamulenge, nyamara umutwe wa M23 wasubiza ibitero bagasakuza.

 

Ati “Ntuzigera wumva abo mu Burengerazuba bamagana ibyo bikorwa bigayitse byo kwica agahenge bikorwa na FARDC. Ibyo bitero byo mu kirere byibasira ibice bituwe n’abantu benshi (harimo insisiro z’Abanyamulenge) byabayeho inshuro nyinshi kugeza ubu, kandi Guverinoma ya RDC ibyivugira. Ariko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikanguka igihe AFC/M23 isubije ibyo bitero byo mu kirere.”

 

Ibitero by’indege na drones mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bituwe n’Abanyamulenge byakajije umurego kuva mu cyumweru gishize nyuma y’aho AFC/M23 itsindiye ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR mu kibaya cya Rusizi.